Mu bakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, hakomeje kugaragaramo abatorwa cyane binyuze mu butumwa bugufi, hakaba n’abo bigaragara ko badatorwa bihambaye, bityo hakaba hari uwakwibaza amahirwe uwatowe cyane azarusha utaratowe, ari nabyo tugarukaho.
Kwizera Peace Ndaruhutse, ni umukobwa byagiye bigaragara ko atorwa cyane haba mu majonjora yabanje ubwo hatoranywaga abakobwa 15 bahise bajya mu mwiherero, ndetse kugeza n’ubu niwe uyoboye abandi kandi abarusha amajwi menshi cyane, kuburyo umukurikiye amukubye inshuro zirenze ebyeri. Ibi hari ababiheraho bavuga ko byamuhesha amahirwe yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, nyamara n’ubwo ntawanga inyongera, gutorwa byonyine bimuhesha amahirwe macye cyane nk’uko tugiye kubibagaragariza muri iyi nkuru.
Uburanga, kugaragara neza no kuba intyoza mu gusubiza nibyo bizagenderwaho by’ibanze
Mu bigenderwaho hatoranywa umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, gutorwa binyuze mu butumwa bugufi bifite ijanisha ringana na 10%, mu gihe uburanga, ubuhanga mu gusubiza n’ubwo aba bakobwa bigaragariza akanama nkemurampaka, byo bifite ijanisha ryo hejuru, ringana na 90%. Ibi bishimangira ko ntakabuza, umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 agomba kubikorera, bitanyuze gusa mu kwitora no kwitoresha nk’uko bivugwa kuri benshi muri aba bakobwa n’imiryango yabo, ahubwo binyuze mu kwitondera uburyo azasubiza ibyo azabazwa, ndetse hakaba hagomba no gushingirwa ku buranga bwe n’uburyo azigaragariza akanama nkemurampaka ku munsi nyirizina wo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda 2016.
Hari abakobwa batowe cyane ntibakomeza, hakomeza abanyuma mu gutorwa
Ubwo hatoranywaga abakobwa 15 muri 24 bari bahagarariye Intara zose n’umujyi wa Kigali, hari abakobwa basigaye batabashije gukomeza muri 15 kandi bigaragara ko barushaga benshi gutorwa, nyamara abakobwa babiri bari aba nyuma mu gutorwa, bo babashije gukomeza ndetse n’ubu baracyahatana.
Ashimwe Fiona Doreen wari ufite amajwi arenga 3000, Habimana Umutoni Pascaline wari ufite akabakaba 2000 kimwe na mugenzi we Kaneza Nickita, ntibabashije gukomeza muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2016, nyamara ku rundi ruhande, Uwamahoro Solange na Uwimana Ariane bari abanyuma mu gutorwa n’amajwi atageze kuri 300, ubu barakomeje ndetse bari mu bagifite amahirwe yo kutazataha amara masa muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2016.
DORE ABAKOBWA BOSE UKO BARUTANWA MU MAJWI:
* Kwizera Peace Ndaruhutse afite amajwi 24002
* Umuhoza Sharifa afite amajwi 10097
* Mutoni Jane afite amajwi 10070
* Mutesi Jolly afite amajwi 3769
* Mutoni Balbine afite amajwi 3278
* Uwase Rangira Marie D'Amour afite amajwi 2095
* Mutesi Edwige afite amajwi 812
* Akili Delyla afite amajwi 803
* Mpogazi Vanessa afite amajwi 737
* Umutoniwabo Cynthia afite amajwi 644
* Karake Umuhoza Doreen afite amajwi 591
* Uwamahoro Solange afite amajwi 568
* Mujyambere Sheilla afite amajwi 413
* Isimbi Eduige afite amajwi 354
* Uwimana Ariane afite amajwi 252
TANGA IGITECYEREZO