‘Youth Stand Up’ ni umuryango utegamiye kuri leta umaze igihe gito ushinzwe ku gitekerezo cy’abasore babiri ba bahanzi aribo Cyiza Frank Kakao na Lucky Jo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo nk’abahanzi mu gukoresha ubuhanzi n’izindi mpano mu gufasha urubyiruko.
Tuzajya dukora ubukangurambaga harimo inyigisho zo gufasha urubyiruko bitewe n’insanganyamatsiko zitandukanye tuzagenda twiha, uyu mwaka rero twahereye ku ruhare rw’ubuhanzi mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ni ikibazo gihari cyane gihangayikishije, twahisemo rero gutangiza uwo muryango n’iyo nsanganyamatsiko kugirango turebe umusanzu natwe twatanga atari ukuvuga gusa ngo turaririmbye birangiriye aho. Cyiza Kakao
Cyiza Kakao umwe mu bagize igitekerezo
Umuhanzi Lucky Jo wafatanyije na Cyiza bagategura iki gikorwa
Ku itariki ya 20 uku kwezi kwa Mutarama ni bwo aba bahanzi bateguye igitaramo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos kuri Maison des Jeunes aho bazamurika ku mugaragaro uyu muryango wabo bagahita banatangiza ubukangurambaga bwabo, aho ku ikubitiro bahisemo ko bahera mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Muri iki gitaramo aba bahanzi bazaba bari kumwe na band yabo ndetse n'abandi bahanzi batandukanye babemereye kubatera ingabo mu bitugu barimo TBB, Just Family, Super Brothers, Niyo Rick n'abandi benshi.
Urupapuro rwamamaza iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO