Umuraperi Bulldog wamenyekanye abarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs ubu ritakibarizwa mu ruhando rwa muzika kubw’ubushyamirane no kutumvika nyuma agatangiza itsinda ryitwa Stone Church iri tsinda naryo ritakigaragaza,abajijwe impamvu ritigaragara byarangira aryumyeho.
Bulldog cyangwa se Ijisho ry’uruvu,yatangije itsinda rishya ry’abaraperi Stone Church nyuma yo gutandukana na bagenzi be bari bagize itsinda rya Tuff Gangs. Iri tsinda rimaze gushyira ahagaragara ibihangano nka Ndakuzi,Imirimo,Ndi nigga n’izindi.
Bull Dog wabuze igisubizo ubwo yabazwaga ibya Stone Church
Iri tsinda riheruka guhura n’uruva gusenya mu karere ka Muhanga ahitwa “Terrace Bar”,ubwo bashyamiranaga na nyiri akabari bivuye ku kutumvika mu kwishyuza abitabiriye igitaramo cyari cyahabereye dore ko Boss w'ako kabari atifuzaga ko bishyuza abakiriya kandi bo bashaka kwishyuza, byaje kubakururira igihombo kidasanzwe.
Abenshi mu bakunzi babo bemeza ko iri tsinda ryari rizamukanye imbaraga byarangiye basa nkabatagihuriza hamwe imbaraga biturutse ku bwumvikane buke bukunze kubaranga.
Rutikanga Joel umwe mu bakunzi ba Stone Church,kuri uyu wa Kane mu kiganiro na Inyarwanda.com yagaragaje agahinda aterwa n’imikorere y’amwe mu matsinda ya muzika nyarwanda aba ariho ku izina gusa.
Abagize itsinda rya Stone Church ryatangiye gutatana
Ati:”Mumbarize Bulldog Stone Church yarahagaze cyangwa yagize ikindi kibazo,ubu se ntibaba batubihiriza kabisa?Numvise Stone Church ije nshimishwa no kuba habonetse irindi tsinda ry’abaraperi baje gusimbura Tuff Gangs,none….,byose ni kimwe.”
Bulldog agejejweho ubu butumwa,igitangaje yirinze kugira icyo abivugaho aryumaho birangira ahigimye ati 'Huhguuuu' bigaragara ko yabuze icyo asubiza. Akenshi mu ruhando rwa muzika nyarwanda niko havuka amatsinda ariko igitangaje uko avuka ni nako agenda adasezeye.Urugero ni nka Familly Swad,The Brothers n’ayandi.
Kanda hano wumve indirimbo yabo yakunzwe Ndi Inigga
TANGA IGITECYEREZO