Kigali

Bruce Melody yatunguye umwana we wizihizaga isabukuru amuha imbwa nk’impano-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2018 10:46
4


Ubusanzwe biramenyerewe ko iyo umwana yagize isabukuru benshi mu miryango bamutegurira ibirori ndetse bakamuha n’impano zinyuranye, icyakora ubwo umwana wa Bruce Melody yizihizaga isabukuru y’imyaka itatu y’amavuko dore ko yavutse tariki 12 Gicurasi 2015, akaba yatunguwe na se wamuhaye impano y’imbwa.



Nkuko amashusho yashyizwe hanze abigaragaza Bruce Melody yazanya akabwana gato gatatse nk’impano, maze nyuma yo gufungura agatebo yayizanyemo ahita ayishyikiriza uyu mwana wanahise asabwa kuyiha izina maze uyu mwana wa Bruce Melody wabonaga ko anizihiwe bikomeye ntiyatinya guhita atangaza ko iyi mbwa ayise ‘Cookie’ ndetse atangira no kuyihamagara mu izina abari aho baratungurwa bikomeye.

Uyu ni umwana w’imfura wa Bruce Melody yabyaranye n’umufasha we banabana nk’umugore n’umugabo nubwo batarakora ubukwe ariko kenshi ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi akunze kugaragaza amarangamutima ye ku mwana we w’imfura avuga ko yishimira bikomeye, ku munsi we w’amavuko ubwo yamushyikirizaga iyi mbwa yamuhaye nk’impano Bruce Melody yagize ati” Ubundi uhora uri mushyashya pe, kura ujya ejuru mukobwa wanjye.”

Bruce MelodyBruce Melody ashyikiriza umwana we impano yamugeneye ku munsi we w'amavuko

Twibukiranye ko uyu muhanzi magingo aya ufatwa nkumwe mu bakomeye u Rwanda rufite ari numwe mu bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro yayo ya munani, uyu akaba numwe mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana cyane ko ari umwe mu bakunzwe nabanyarwanda batari bake muri iki gihe.

REBA HANO UKO BRUCE MELODY YAHAYE UMWANA WE IMBWA NK’IMPANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kakure6 years ago
    Yampaye imbwa data!!!!
  • papawabatoto janvier6 years ago
    Rekareka ntampano yimbwa imbwamumbwa abantumubantu ntagonayiha umwanawanjye ubwose nkumwanawe ajyiyenkokwirahira se yavugango yampayimbwa data wapi kbs
  • 6 years ago
    Aka ni akumiro!!! Yampaye imbwa Data
  • pazo6 years ago
    yampaye imbwa data hhhhhhh



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND