Kamaliza ni izina rizwi cyane muri muzika nyarwanda, ingeri zose z’abanyarwanda bagiye bakunda indirimbo ze, amateka ye ni ikindi cyatumye benshi biyumva muri uyu muhanzikazi. Kuri uyu wa 12 Kanama 2017 habaye igitaramo cyo kwibuka uyu muhanzikazi ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha abana yareraga.
Iki gitaramo cyo kwibuka Mutamuliza Annonciata wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nka Kamaliza cyabereye muri Serena Hotel i Kigali kigaragaramo abahanzi bakomeye barimo; Intore Masamba, Jules Sentore, Nyiranyamibwa Suzana, Mariya Yohana n'abandi benshi. Ni igitaramo kitabiriwe ku buryo bukomeye dore ko hari ingeri zose z’abakunzi b’umuziki yaba abakiri bato ndetse n’abakuze, cyari igitaramo cy’ibyishimo ku bantu bose bagikurikiye.
Muri iki gitaramo kandi mukuru wa Kamaliza wamubereye aho atari akamusigaranira abana yareraga akabitaho kugeza magingo aya nubwo nta bundi bushobozi yari afite bwihariye yagenewe ishimwe. Usibye mukuru wa Kamaliza wagenewe ishimwe ariko kandi irindi shimwe ryagenewe abahanzi babanye nawe mu buhungiro ubu bakaba baramusigariyeho bahanga ibifitiye abanyarwanda akamaro.
AMAFOTO:
Umunyarwenya Gasumuni ni we wayoboye ibirori
Mukuru wa Kamaliza nawe yari ahari
Cyari igitaramo cyitabiriwe n'abato kimwe n'abakuru
Byari ibyishimo...Abasaza bitabiriye iki gitaramo
Cyari igitaramo cy'ibyishimo ku babyeyi...Jules Sentore ataramira abari aho
Suzana Nyiranyamibwa asusurutsa abari aho
Ababyeyi bacinya akadiho mu ndirimbo za Nyiranyamibwa ...
Mukuru wa Kamaliza yagenewe ishimwe
Ababanye na Kamaliza mu buhungirobahawe nabo ishimwe Mariya Yohana aganiroza abari aho kuri Kamaliza
Mariya Yohana yashimishije abitabiriye iki gitaramo
Intore Masamba nawe yataramiye abari aho
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO