Kigali

Abafana ba Jet Li bahangayikishijwe n’ifoto ye imugaragaza nk’urembye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/05/2018 7:05
0


Umukinnyi wa filime Jet Li ni umwe mu bashinwa bazwi cyane muri sinema y’isi, hagaragaye ifoto ye yatumye abafana be bahangayika cyane kubera uko agaragara nk’ufite intege nke cyangwa uburwayi bukomeye.



Li Lianjie uzwi cyane nka Jet Li ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Bushinwa, yamenyekanye cyane muri filime nka The Forbidden Kingdom, The Expendables, Fist of Legend, Tai Chi Master n’izindi nyinshi cyane. Ku myaka 55 Jet Li yubatse ibigwi ndetse ni umwe mu bubashye muri sinema ku isi.

Image result for jet li movies the bodyguard

Jet Li ni umwe mu bakinnyi ba filime bubatse izina rizwi ku isi hose

Jet Li umaranye imyaka 10 indwara y’umwingo yahangayikiwe n’ababonye ifoto ye ameze nk’uwahindutse cyane ndetse bigaragara nk’aho afite intege nke. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira kwibaza niba Jet Li ataba afite ibibazo bikomeye bijyanye n’ubuzima gusa ushinzwe gukurikirana inyungu ze (manager) yatangaje ko nta kibazo na kimwe afite.

Image result for jet li poor health

Iyi foto yatumye benshi batekereza ko Jet Li yaba arembye

Yagize ati “turashimira abantu bose bagaragaje ko bitaye kuri Jet Li gusa nta kibazo na kimwe afite. Iyi ni ifoto y’umugabo w’imyaka 55 yafatiwe mu ruhande rutari rwiza ndetse no mu gihe kidasa neza cy’umunsi. Ufashe ifoto yanjye muri icyo gihe ngaragara nk’ufite intege nke.” Ibi bije mu gihe muri uyu mwaka hazafatwa amashusho ya Expendables 4, benshi bakaba bafite amatsiko yo kureba niba Jet Li azagaruka muri iki gice.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND