Abarimo Itorero Intayoberana ndetse na Himbaza Club bari mu myiteguro yo guhurira mu iserukiramuco “Iteka African Cultural” rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu mu rwego rwo guteza imbere umuco, no gufasha abantu kwidagadura mu ngeri zinyuranye z’ubuzima.
Rizaba ku wa 23-26 Mutarama rirangwe n’ibikorwa birimo amahugurwa, imikino gakondo, imideli, kumurika ibihangano, imbyino, umuziki n'ibindi.
Muri iyo minsi ibikorwa bimwe bizabera kuri Goethe Institut mu Kiyovu ariko igitaramo kinini kizaba ku wa 26 Mutarama 2025 kuri Mundi Center.
Kuri iyi nshuro ya Gatatu hatumiwe abahanzi n’amatsinda atandukanye arimo Itorero Intayoberana, Himbaza Club, Abiru Band, Ababyinyi b’umuryango MindLeaps, Abeza B’Akaranga, itsinda Yoruba ryo muri Nigeria, Siboyintore, ibigo by’amashuri bitandukanye n’abandi.
Yannick Niyonzima wateguye iri serukiramuco, yabwiye InyaRwanda, ko abahanzi bose bazakorana babahisemo bashingiye ku mwanya n’ubushobozi bwa buri umwe.
Ati “Abahanzi twabahisemo tugendeye ku nshingano zacu zo kwimakaza umuco, kurengera ibiranga umurage w’ibihugu byacu, no gushyigikira impano z’abahanzi banyuranye. Twashakaga kandi kuzana ubudasa binyuze mu guhura ku muco w’Afrika n’indi mico itandukanye.”
Yannick yavuze ko mu gihe bagiye gukora iri serukiramuco ku nshuro ya Gatatu, bishimira ko baguye igihe cy’iminsi rizamara riba, no kuba bagenda babona abafatanyabikorwa.
Avuga ati “Turishimira intambwe iri serukiramuco rirri gutegura, kuko rimara iminsi 4 mu bikorwa bitandukanye rimaze gutera kuva ryatangira. Uyu mwaka, turi ku nsanganyamatsiko ivuga iti “Echoes of Motherland Heritage: Tradition, Innovation, and Social Transformation”, ikaba ihuza gakondo n’iterambere ry'iki gihe.”
“Umubare w’abafatanyabikorwa, abahanzi, n'abitabira wagiye wiyongera buri mwaka, kandi turabona umwanya uhambaye iri serukiramuco rifite mu guhuriza hamwe abantu bo mu moko atandukanye no guteza imbere ubufatanye mu guteza imbere umuco.”
Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw ndetse na 30,000 Frw. Iserukiramuco Iteka African Cultural Festival ritegurwa n’umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Art, a Tool for Humanity”.
Iri serukiramuco rya ‘African Cultural Festival’ rihuza imico y’u Rwanda n’u Burundi. Mu 2024, abategura iri serukiramuco bibashije abarimo Michael Makembe, Josh Ishimwe, Himbaza Club, Intayoberana, Club Intwari, Chorale Regina Pacis, Abeza B’Akaranga, Umuti Arts n’abandi mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 27 Mutarama 2024.
Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iri serukiramuco
Itorero Intayoberana rigiye kongera kugaragara muri iri serukiramuco rizasorezwa kuri Mundi Center
Himbaza
Club yamamaye mu bitaramo ndetse no mu birori bikomeye bagiye kongera gutaramira
abantu binyuze muri iri serukiramuco
Iri
serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, mu gihe cy’iminsi ine
TANGA IGITECYEREZO