Kigali

Bamwe mu byamamare bo mu Rwanda bahuriye mu muvugo uvuga ibigwi Perezida Kagame ‘Intore nyayo’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/07/2017 0:11
3


Inyambo Art ni kompanyi y’abahanzi yamaze gushyira hanze umuvugo bahurijemo abantu b’ibyamamare bose bavuga ibigwi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame banagaragaza ko ari we bashaka nk’umukuru w’igihugu ugomba gukomeza kuyobora u Rwanda.



Nkuko ba nyiri umushinga babitangarije Inyarwanda.com ngo ni mushinga ugamije kwerekana iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’ingorane rwahuye nazo  zose ariko abanyarwanda bakaba babikesha imiyoborere myiza ya nyakubahwa Paul Kagame.

Batangaje kandi ko uyu mushinga wavuye ku gitekerezo cy’umusore witwa Shema Ismael, nyuma yo kwitegereza amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma z’abami ku bakoloni kuri Repubulika ya mbere kugeza no kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agakomeza areba uko igihugu cyavuye muri biriya bihe by’inzitane kikaba kigeze aho buri munyarwanda yumva atewe ishema no kuvuga ko ari ‘umunyarwanda’, aho ageze hose akubahwa agafatwa nk’umuntu ukomeye.

Si ibi gusa byakuruye uyu mwanditsi ahubwo yarebye no kuba abanyamahanga basigaye baza kwigira k'u Rwanda bakarwigiraho amahoro,gushyira hamwe ,isuku no kwihesha agaciro nk’ibirango by’abanyarwanda byose bakesha Perezida Kagame Paul akaba intore izihiga zose.

IntoreIgishushanyo kigomba kujya giherekeza uyu muvugo 'Intore Nyayo'

Uyu mushinga w’umuvugo kandi ukaba warahuriwemo n’ibyamamare bitandukanye birimo; abakinnyi, abahanzi, abanyamadini, abayobozi n’abaturage basanzwe, buri wese akaba agaragaza uburyo iterambere ryamugezeho mu rwego rwe. Mu bantu b’ibyamamare umuntu yavugamo: Mariya Yohana, Eric Dusingizimana,Muyango,The Ben, Miss Vanessa, Mukunzi Yannick, Mwiseneza Jamal, DJ TOXXYK, Claire Ikirezi uririmba Gospel n’abandi benshi.

Nkuko twabivuze haruguru uyu ni umushinga wa Shema Ismael, igishushanyo kiwugize kikaba cyarahuriweho na Aime Byiringiro na Shiny Abdallah. Amashusho y’uyu muvugo yakozwe na Ibalab afatanyije na Gilbert The Benjamin, aho bayoborwaga na Shiny Abdallah. Mu butumwa bageneye urubyiruko binyuze ku wayoboye uyu mushinga ari we Shiny Abdallah yavuze ko bifuza ko buri munyarwanda wese aho ava akagera yakomeza gushima no gushyigikira ibyagezweho kuko atari abanyamahanga bazabibakorera.

REBA HANO UYU MUVUGO 'INTORE NYAYO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ingabire bosco7 years ago
    uwutagutora y aba atazi ivyiza ukora
  • Date7 years ago
    Igitekerezo n'ikiza ariko kukibonamo umuntu nka Vanessa ni ukugitesha agaciro no gutesha agaciro mzehe wacu kabisa. Ibyo Vanessa yakoze bituma atakagombye kuba mû bintu by'agaciro nkibi
  • karangwa eric7 years ago
    sha nukuri ibi ndabikunze peeee aba bantu Perezida azabahembe bakoze akantu karimo ubwenge kabisa kdi nina kazi katoroshye guhuza aba bantu bose pee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND