Kigali

Reba amafoto y’abakobwa bahatanye na Umutoniwase Linda mu irushanwa rya Miss University Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2017 8:27
2


Umutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017kuri ubu ari kubarizwa mu Mujyi wa Lagos kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu, tariki 17 Ugushyingo 2017, dore ko aribwo yahagurutse mu Rwanda yitabiriye amarushanwa ya Miss University Africa.



Uyu munyarwandakazi ugiye ahagarariye u Rwanda yahasanze abandi ba Nyampinga barenga 50 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, kuri ubu bakaba bari mu mwiherero mbere yuko ku itariki ya 02 Ukuboza 2017 hazatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss University Africa 2017.

Iri rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye, uyu akaba akurikiwe na Umutoniwase Linda.

linda

Tubibutse ko Linda Umutoniwase ari umwe mu babashije kugenda bahagararitye igihugu batoranyijwe na Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda nkuko Inyarwanda.com yabashije kubona amakuru cyane ko uko ibisonga bigenda birutana arinako babasha kugabagabana ayo bitabira, aha Miss Rwanda Iradukunda Elsa akaba yaritabiriye Miss World2017, igisonga cya mbere Shimwa Guelda bikaba byitezwe ko azitabira Miss Global Hertage 2017 mu gihe Linda Umutoniwase yagombaga kwitabira irushanwa rikurikuraho u Rwanda rwari gutumirwamo.

Guha amahirwe Miss Linda kugira ngo yegukane ikamba rya “Miss University Africa” ni ukujya ku rukuta rwa Instagram ya “Miss University Africa” ubundi ugakanda “Like” ku ifoto ya Miss Linda. Ubwo uraba umutoye.

REBA AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAHATANYE NA UMUTONIWASE LINDA:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimee 7 years ago
    Hhhhhhhhhhhh mungu wangu mbega abakobwa babi!!! Abarwaye ise, ababyimbye amatama yesu weeeee abanyafricakazi baranyemeje rwose!!! Abanyarwandakazi ni beza koko ndabyemeye ubuse iyo batatwicira abari mr genocide koko ntituba tuyoboye isi!! YAllabi
  • yagaa7 years ago
    kwakwakwakwa ndagagaye peee!! dore miss shaa!! mbega miss wa BENIN!! hhhhhhh muransekej gusaa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND