Kigali

Miss Mutesi Aurore agiye kujya mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza muri Cote d'Ivoire

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/01/2015 10:24
29


Miss Mutesi Aurore agiye kwerekeza mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho azaba agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza azahuza abakobwa bo mu bihugu byose bya Afrika azwi ku izina rya Miss District International, uyu munyarwandazi akaba ari we watoranyijwe kuzaserukira u Rwanda.



mutesi

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Miss Mutesi Kayibanda Aurore, yadutangarije ko azerekeza muri Cote d’Ivoire tariki 25 Mutarama 2015 hanyuma amarushanwa akazasozwa tariki 7 Gashyantare 2015 aho abakobwa bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika bazatoranywamo uzahiga abandi.

mutesi

Kuva Miss Mutesi Aurore yatorerwa kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2012, amaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga menshi kandi yagiye yitwara neza ahesha ishema u Rwanda, ari nabyo byaje kumuhesha kwambikwa ikamba rya Miss FESPAM ndetse anabasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya gatatu mu marushanwa yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 yari yiswe Miss Fashion Beauty Universal.

miss

Kugeza ubu Miss Mutesi Aurore akomeje imyiteguro yo kuzerekeza muri iki gihugu cya Cote d’Ivoire, Inyarwanda.com tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’aya marushanwa ndetse n’uburyo uyu mukobwa azabasha kwitwara mu ruhando mpuzamahanga ahagarariye urw’imisozi igihumbi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco10 years ago
    ariko colombe we ko ntamarushanwa ajya yitabira? nuguhora murwanda gusa ntakindi
  • 10 years ago
    courage cyane mukobwa mwiza turagukunda komeza wizere imana izakugeza kuribyinshi byiza
  • ESHIMWE FIDELE 10 years ago
    Uyu nawe yarashyushye!
  • Fleur10 years ago
    Mutesi mukobwa mwiza ma gachry uzatsinde ma turagushyigikiye kdi turakwizeye
  • bebe10 years ago
    birababaje! ese colombe we azira iki? cg ntabamusunika cyokoze yarasuzuguwe bikabije
  • 10 years ago
    ariko wagiye uharira na Colombe ko wowe utakiri miss Rwanda? urikunda cyane kabisa
  • bebe10 years ago
    birababaje! ese colombe we azira iki? cg ntabamusunika cyokoze yarasuzuguwe bikabije
  • 10 years ago
    Hoya rwose ibi ministere izabikosore ntampamvu yuko umukobwa wamusimbuye atahabwa umwanya nawe ngo yigaragaze.uyu rwose ararambiranye. cg niba colombe atari miss rwanda,bamwambure ikamba barisubize uyu yambare 2. Gusa bashobora kuba baramuhaye manager udashoboye
  • dudu anny10 years ago
    wow urimwiza urabikwiye chr tukurinyuma
  • Legend10 years ago
    Ibyaribyo byose Bakwanga Bagira Bate..Haricyo ubarusha..kdi uzaruhuka ukozamateka..Burigihe iyo bavuze Miss Rwanda Ni wowe wimarka mu mitwe yacu..Jyenda Ubahe!!
  • 10 years ago
    Mujya muzirikanako burya abantu barushanya igikundiro.......... ibi ntimubitindeho aurore aramurusha igikundiro kandi ntibiteye ikimwaro ibyo ni ibisanzwe kabisa
  • Uwamahoro Jeanne10 years ago
    Courage ma Chere!!IMANA iri kumwe nawe! Akiwacu nawe nahaguruke atinyuke,abashe guhatana nkuko Aurore wamubanjirije abikora
  • Nimwiza10 years ago
    Ariko mujye mugabanya itiku. Iyo uzi ubwenge uba ubuzi kdi iyo uri mwiza birutaho. Colombe afite iki yajyana hariya? Aurore, urabikwiye rata kdi ibikorwa birivugira!! Bakuveho
  • nina10 years ago
    umwana wumufundi arabwirirwa ntaburara ,courrage mukobwa mwiza
  • mw10 years ago
    uhmm uwo wiyise Aurore ye kumubeshyera ntabwo ariwe wavuga utyo, gusa ni ibisanzwe kuba ahagararira u Rwanda nuko abi merita...gusa Colombe niyikuremo ubwoba ahaguruke....aurore uri imfura pe..urabikwiye ndetse Imana usenga ntizagukoze isoni....jst go ahead...we will follow u amd pray for ur Crown...
  • umwiza diane10 years ago
    muraho mwese mwatanze ibitekerezo byanyu?umva mwana niba ubarusha ubwenge nago wabizira kandi haribyishyi werekanye bituma ukomeze kugirirwa ikizere so komerezaho tukurinuma,kandi imana azaguhesha ishema njukomeza uyubahe nibitaribyo izabigukorera.
  • kabebe10 years ago
    njye ndamuzi uno mudada cnee twize hamwe pe.gusa bino bigaragara fo cnee kuki colombe atagaragara koko Yego umwe ni nzobe undi nigikara ako sibyo
  • Munyankindi Erasme Jose10 years ago
    Amahoro Miss nkuri inyuma tuzagutora 100%
  • eeee10 years ago
    ark amashyari aragwira koko!!umva nkuwo ngo azi Aurore... hhh wamaze kumumenya se bisobanura ko Atari miss, ark urwanda ruracyarimo injiji nyinshi koko,Niko ministeri niyo yatumiye aurore?cg umwana yagiye mumarushanwa aratsinda agerayo?wowe uvuga colombe akora iki?tujyane ujya kudusebya se?yabaye miss kuri promotion ye kuko ntabandi ba aurore barimo. naho ubundi ntacyo azi, pee!ahubwo dukeneye abandi ba aurore.aurore nge sinkuzi ark ibyo ukora ndagushyigikiye nkuri inyuma mukobwa mwiza
  • saada10 years ago
    Huum!ariko jye muransetsa uyumwana azubwenge azi icyogukora!ikindi kandi ararengana kuko ntaho ibye bihurira nibya colombe buriwese areba ibye!so colombe nawe nahaguruke abe shap kuko araryamye nawe cyane.mutesi rero ibyarimo arabizi neza cyane.courage Mutesi imana ijye igufasha muri byose nundi nakurebereho ahaguruke akore.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND