MTN Rwanda yatangije urugendo rw’iminsi 21 rwo gusura ndetse no gushyigikira abagenerwabikorwa bayo
Iyi gahunda MTN yayitangirije mu bigo by’amashuri bya Rwamagana aho basuye ibigo bikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga(software)bwitwa “Urubuto” bakabigenera VPN (uburyo buba muri simcard bwatuma ukoresha internet utaguze inite). Iki gikorwa cyagiye kirangwa n’ibiganiro mpaka mu banyeshuri ndetse no kongera guhugura abarimu mu mikoreshereze y’urubuto.
“Urubuto”ni uburyo bw’ikoranabuhanga butuma ababyeyi,abarezi ndetse n’abanyeshuri bagirana itumanaho ryoroshye,niba umunyeshuri yirukanywe ababyeyi be bakabimenya mbere yuko ataha,umubyeyi yashaka gutumira umwana we akabimenyesha abarezi be bimworoheye ndetse no kumenya imyitwarire y’umunyeshuri,imitsindire ye,kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Abakozi ba MTN bagera ku rwunge rw'amashuri rwa APAGIE Musha
Bakiriwe n'umuyobozi w'uru rwunge Rugaragara
Abarimu bahugurwa kuri "Urubuto"
Abanyeshuri ba APAGIE Musha biteguye ibiganirompaka
Abakozi ba MTN bagera kuri APEGA bakiriwe na Habimana Joel umuyobozi w'iki kigo
Ibigo byombi byagaragaje uko bishoboye mu biganirompaka mu nsanganyamatsiko bihitiyemo
Abarushije abandi bagiye bagenerwa ishimwe
David Kayitare,umukozi wa MTN ushinzwe ibikorwa by'ubuterankunga asobanura iby'igikorwa cya "21 days of Y'ello care"uyu mwaka
Rukundo Japhet wari uhagarariye Urubuto muri iki gikorwa
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO