Kigali

Ibyishimo bya Ganza TV yizihiza umwaka wayo wa mbere n’imikino ya RPL udakwiye gucikwa muri iyi wikendi!

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/10/2024 10:28
0


Umwaka umwe w’imyidagaduro, umwaka umwe w’ibihe by’akataraboneka, isabukuru nziza y’umwaka umwe wa Ganza TV! Kuva yatangira, Ganza TV yafashe imitima y’Abanyarwanda ibinyujije mu biganiro byiza kandi byujuje ubuziranenge, ibiganiro bikunzwe mu gihugu, ndetse n’amafilime mpuzamahanga mu Kinyarwanda amasaha 24/7.



Guhera ku ikubitiro, Ganza TV igaragara kuri StarTimes yiyemeje guha Abanyarwanda umuyoboro bibonamo. Mu mwaka ushize, Ganza TV yerekanye ibiganiro bitandukanye byakunzwe nka La Veuve Blanche, Bepannah Pyaar, Brothers, The Heiress n’ibindi byinshi.

Ibikorwa by’Isabukuru n’Ibikorwa bishya


Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo, Ganza TV yatangije igikorwa cyo kwizihiza isabukuru ya mbere ku mbuga nkoranyambaga aho abafana bashobora gutsindira ibihembo byihariye bya StarTimes bitandukanye.

Iki gikorwa kiri kubera kuri Facebook, Instagram na Twitter, aho abafana basabwa gukurikira imbuga za Ganza TV, gutaginga inshuti zabo no gusubiza ibibazo ku biganiro n’amafilime bakunda aca kuri Ganza TV. Abatsinze ni abazasubiza neza kandi bakagira 'likes' nyinshi ku bisubizo byabo.

Uretse iki gikorwa cyo kwizihiza Ganza TV, iyi wikendi imikino ya Shampiyona y’u Rwanda irakomeza aho ubu igeze ku munsi wa 8 w’imikino inyura kuri shene ya Magic Sports. Imikino iteganyijwe irimo:


Ku wa Gatanu, tariki 01 Ugushyingo 2024 saa 15:00: Gasogi United Vs Etincelles FC


Ku wa Gatandatu, tariki 02 Ugushyingo 2024 saa 15:00: Police FC Vs Rutsiro FC


Ku wa Gatandatu, tariki 02 Ugushyingo 2024 saa 18:00: Rayon Sports Vs Kiyovu SC
Rayon Sports iri ku mwanya wa kane izacakirana na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa nyuma. Ese Kiyovu izandika amateka itsinda Rayon? Amaso yose azaba ari kuri Magic Sports, ku wa Gatandatu saa 18:00.


Ku Cyumweru, tariki 03 Ugushyingo 2024 saa 15:00: Gorilla FC vs APR FC
Gorilla FC iri ku mwanya wa mbere izacakirana na APR FC ifite igikombe cy’umwaka ushize. Uyu mukino witezwe cyane uzahuza abakinnyi b’abanyembaraga ku mpande zombi.

Iyi gahunda yihariye izatuma abafana batazabura umwanya n’umwe w’ibyishimo mu mikino bakunda, bari iwabo.

Ingamba nshya


Nyuma yo gusoza umwaka umwe udasanzwe, Ganza TV izakomeza kunoza ibiganiro byayo no guteza imbere uburyo abafana babireba. Mu mihigo ifite harimo gushyira ku isoko ibiganiro bishya, kwerekana amafilme nyarwanda no kunoza umwimerere w’ibiganiro yerekana.

Ganza TV yiyemeje gukomeza gushyira imbere ibyo abafana bayo bakeneye, bigatuma ikomeza kwagura ubucuti iryohereza abareba hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Mu gihe Ganza TV yizihiza uru rugendo rwiza rw’umwaka umwe, irashimira cyane abafana bose bayishyigikiye. Komeza ukurikire Ganza TV CH 103 kuri antene y’udushami na CH 460 kuri antene y’igisahane kugira ngo ukomeze kuryoherwa n’ibyiza Ganza TV igufitiye!

Umwaka umwe w’imyidagaduro, umwaka umwe w’ibihe by’akataraboneka, isabukuru nziza y’umwaka umwe wa Ganza TV


Ganza Tv igaragara kuri StarTimes ikugezaho filime ukunda mu Kinyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND