Kigali

Mobile Money Rwanda Ltd yatanze imodoka nshya ku banyamahirwe babiri batsinze muri 'BivaMoMotima'

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/10/2024 17:51
0


Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya, Mobile Money Rwanda Ltd yatangaje abatsinze mu bukangurambaga bwa BivaMoMotima, itanga ibihembo binyuranye birimo n'imodoka ebyiri ku banyamahirwe bakuru.



Ubwo hizihizwaga Icyumweru cy’Abakiliya mu cyumweru gishize, Mobile Money Rwanda Ltd yashyikirije igihembo cy’imodoka ebyiri nshya za Volkswagen T-Cross abantu babiri b’abanyamahirwe batsinze neza mu bukangurambaga bwiswe 'BivaMoMotima. Abo ni Adela Kiza, umucuruzi ukomoka i Musanze na Ndayambaje Michel, umuguzi ukomoka Ruhango.

Kiza ni we wahize abandi bose mu kwishyurwa kuri MoMo Pay kuva muri Gashyantare 2024 ubwo BivaMoMotima y’uyu mwaka yatangizwaga ku nshuro yayo ya gatatu.

Ni gahunda igizwe n’ubukangurambaga mu kwishyurana hifashishijwe MoMo Pay ndetse no gutanga ibihembo ku baguzi n’abacuruzi bakoresha cyane ubwo buryo.

Mu bihembo byatanzwe harimo moto, amafaranga, televiziyo, telefone n’ibindi. Ibihembo nyamukuru bisoza iyi gahunda muri uyu mwaka byari imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Volkswagen T-Cross 2023 imwe ifite agacico k’amafaranga arenga miliyoni 40 Frw.

Imodoka ya mbere yahawe umucuruzi mu gihe iya kabiri yagenewe umuguzi. Umuhango wo gutanga ibi bihembo bikomeye wabereye mu turere twa Musanze na Ruhango.

Kiza, umubyeyi w'abana babiri washyikirijwe imodoka ari ubwa mbere ayitunze, yishimiye bikomeye iyo mpano ahamya ko ayitezeho kumuhindurira ubuzima.

Yagize ati: “Byandenze no kubyakira gusa ndumva ibyishimo ari byinshi. Iyi modoka izampindurira ubuzima niteze imbere n’umuryango wanjye. Birankura ku rwego nari ndiho ngire urundi ngeraho.”

Yakomeje agira ati: “Natangiye gukoresha uburyo bwa Momo Pay nishyurirwaho kuva mu myaka ibiri ishize kandi nashishikariza n’abandi kubukoresha."

Kiza yavuze ko kandi itangwa ry’ibihembo muri Biva MoMotima nta ho bihuriye n’ubutekamutwe bw’abakunda guhamagara abantu muri iyi minsi bababeshya ko batsindiye ibihembo kuko ari umwe mu biherewe igihembo na Mobile Money Rwanda Ltd.

Ni mu gihe Michel, umuguzi wishyuye inshuro nyinshi akoresheje Momo Pay yavuze ko nubwo yari asanzwe akoresha ubu buryo yishyura ariko yatangiye kubishyiramo imbaraga kuva iyi poromosiyo yatangira muri Gashyantare uyu mwaka.

Ati: “Nishimiye cyane kuba naratsinze muri iyi promotion ya BivaMoMotima. Nubwo nakoreshaga MoMo Pay nishyura mbere, ariko narushijeho kuyikoresha kuva iyi poromosiyo yatangira muri Gashyantare. Nigeze gutunga moto, kandi nk’umubyeyi w'abana bane, ntibyari byoroshye kubatwarira rimwe ariko ubu nishimiye kwakira iyi modoka nshya.”

Mu gihe cyo gutanga ibi bihembo, Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame yatangaje ko yishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza, ashimira abatsinze.

Yagize ati: “Ndashimira abatsinze, Michel na Adela. Turizera ko mwishimiye imodoka nshya. Mu gihe twizihiza icyumweru cy'abakiriya, twiyemeje gukorera ibirenze abakiriya bacu n'abacuruzi.

Ibi bihembo birenze ibihembo gusa; bigaragaza umuhate wacu mu kumenya no kwishimira icyizere kidasanzwe n'inkunga ikomeye abakiriya bacu baduha umunsi ku munsi. 

Turashimira byimazeyo abitabiriye ubukangurambaga bose, kandi twishimiye gutangiza izindi gahunda zizarushaho kunoza ubunararibonye bw'abakiriya no guteza imbere umubano wacu urambye.”

MoMo Rwanda Ltd ni ikigo gitanga serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga gishamikiye kuri MTN Rwanda. Cyatangiye gukora ukwacyo mu 2021 kikaba gifite abafatabuguzi barenga miliyoni eshanu mu gihugu hose.

Kuva gahunda ya 'BivaMoMotima' yatangira mu 2022 imaze gutangwamo ibihembo by’amafaranga miliyoni 76,5 Frw, moto 19 zifite agaciro ka miliyoni 34,5 Frw na televiziyo 19 zifite agaciro ka miliyoni 19,3 Frw.

Muri iyo myaka itatu kandi hamaze gutangwa telefone ngendanwa 75 zigezweho za miliyoni 17,2 Frw, amakarita yo guhaha 360 afite agaciro k’arenga miliyoni 11 Frw, amakarita 14 yo kongera ibitoro mu binyabiziga n’imodoka eshatu za miliyoni 101 Frw.


Mobile Money Rwanda Ltd yatanze imodoka ebyiri nshya ku banyamahirwe babiri batsinze neza muri poromosiyo ya 'BivaMoMotima'

Kiza wahize abandi bacuruzi kwishyurwa kuri Momo Pay yashyikirijwe imodoka ye


Ndayambaje Michel wahize abandi baguzi kwishyura akoresheje Momo Pay yashyikirijwe imodoka nshya

Akanyamuneza ni kose

Hatanzwe n'ibindi bihembo nka moto, amafaranga n'ibindi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND