Kigali

Infinix yamuritse telefone nshya ya 'Hot 50' yakorewe urubyiruko ,inatanga ibihembo ku babyinnyi bahize abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/11/2024 10:51
0


Sosiyete icuruza telefone zigezweho ya Infinix, yamuritse telefone nshya ' Hot 50 series' irimo ubwoko bubiri Hot 50i na Hot 50 pro plus , inatanga ibihembo ku babyinnyi bahize abandi aho itsinda rya mbere ryegukanye 1,000,000 Frw.



Igikorwa cyo kumurika iyi telefone nshya za Hot 50 series irimo ubwoko bubiri,Hot 50 Pro plus' na ' Hot 50i' ,cyabaye kuri iyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushingo 2024, gikorerwa muri Kaminuza y'u Rwanda,Ishami rya Huye muri Main Auditorium.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kwerekana impano ku banyeshuri bo muri iyo Kaminuza y'u Rwanda, aho bamwe baririmbye naho abandi bakabyina imbyino zigezweho.

Nyuma yaho abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye basobanuriwe ibyiza bya Infinix ndetse banasobanurirwa byumwihariko uko iyi telefone nshya ikora ndetse n'ibyiza byayo.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iyamamazabikorwa muri Infinix, Shema Gilbert aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi telefone nshya yagenewe urubyiruko.

Ati" Ni telefone yagenewe urubyiruko kuko ni telefone nshya ifite ikoranabuhanga rigezweho ikungahaye ku bijyanye n'uburyo iteye ariyo telefone ya mbere ifite umubyimba muto mu zifite ikirahuri kigonze. Ni telefone twageneye urubyiruko cyane cyane kuko nibo baguzi ba Infinix muri rusange". 

Yavuze ko iki gikorwa cyo kumurika telefone nshya cyagenze neza dore ko bari baranateguye amarushanwa yo kubyina.

Ati" Dusoje iki gikorwa kikaba cyagenze neza aho twifatanyije n'abanyeshuri aho twari twarabateganyirije amarushanwa yo kubyina. Iyi telefone yaje ifite indirimbo yayo yo kuyifasha kumenyekana,twakoze ibijyanye n'amarushanwa yo kubyina , uyu munsi tukaba twahembye abahize abandi"

Yavuze ko bagira amoko menshi ya telefone ariko kuri iyi nshuro bakaba bari gushyira hanze izo mu bwoko bwa ' Hot' ndetse bakaba baranahinduye uburyo bwo kuzishyira hanze.

Ati''Tugira amoko menshi ya telefone,iyi nshuro rero turi gushyira hanze izo mu bwoko bwa Hot aho turi guhindura n'uburyo bwo kwerekana telefone dusanga abo zigenewe aho bari. 

Muri urwo rwego rero ubwoko bwa Hot bwagenewe urubyiruko bityo rero tukaba twarahisemo kuyimurikira muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye kandi urubyiruko rwacu nk'uko mubizi hafi ya rwose ni abanyeshuri ba Kaminuza".

Shema Gilbert yakomeje avuga ko bahisemo kujya gukorera iki gikorwa muri Kaminuza y'u Rwanda ukubera gahunda bafitanye na za Kaminuza.

Ati" Twahisemo Kaminuza y'u Rwanda kubera ko ni muri gahunda dufitanye na za Kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abanyeshuri mu buryo butandukanye,gusangira ubumenyi tugiye dufite kugira ngo babe baza ku isoko ry'umurimo babisobanukiwe. 

Ni muri urwo rwego rero twaje muri Kaminuza y'u Rwanda kuko niho hari abanyeshuri benshi kandi banatwakiriye neza".

Shema Gilbert yavuze ko iyi gahunda izakomeza kuko iki cyari igice cya mbere ,bakaba bafite gahunda bazakora zo kumurika telefone nshya aho n'ubundi bazagira Kaminuza babikoreramo.

Yavuze ko abazazigura mbere ubwo zizaba zagiye ku isoko bazahabwa impano zirimo n'amasaha agezweho akorwa na Infinix.

Yavuze ko abazazigura mbere ubwo zizaba zagiye ku isoko bazahabwa impano zirimo n'amasaha agezweho akorwa na Infinix.

Yagize ati " Rero abazazigura mu ba mbere twabageneye impano kugira ngo babashe kunyurwa,banarusheho kuryoherwa n'ubwiza bwa Infinix kuko ntabwo dusigaye dufite telefone gusa ahubwo dukora n'ibindi bitandukanye by'ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego twagize ngo abakiriya bacu batazajya kugura bashakira ahandi".

Telefone nshya ya Infinix ' Hot 50 Pro'' izajya igurishwa 266,000 Frw naho ' Hot 50 I' ikazajya igura 166,000 Frw.

Iki gikorwa cyasojwe n'amarushanwa yo kubyina imbyino zigezweho ku banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda n'abataribo aho bahabwaga amanota n'abarimo Jojo Breezy na Shakira Kay.

Itsinda ryabaye irya mbere ryahembwe 550,000 Frw,iya Kabiri rihabwa 350,000 Frw,irya Gatatu rihabwa 250,000 naho itsinda ryakunzwe n'abafana rihabwa 50,000 Frw.

Itsinda ryari ryarabaye irya mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga ryo Infinix yabahaye Miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.


Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda,Ishami rya Huye ibyiza bya Infinix 

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda bahataniye igihembo cyo kubyina 

Jojo Breezy ni umwe mu batangaga amanota ku babyinnyi 

Byari ibyishimo ku banyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda,Ishami rya Huye 

Amatsinda yose y'ababyinnyi yarushanijwe

Itsinda ryo kubyina ryatsinze ku mbugankoranyambaga ryegukanye 1,000,000 Frw



Itsinda ryegukanye umwanya wa mbere mu kubyina imbere y'abanyeshuri rikaba ryahawe na Infinix, 550,000 Frw.













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND