Umuraperi Gatsinze Emery wiyise Riderman yatunguranye aririmba gakondo ayivanga n’umuvugo wa Rap mu mashusho y’indirimbo “Umwiza” y’umuhanzi wubakiye kuri gakondo nyarwanda Cyusa Ibrahim.
Iyi ndirimbo ‘Umwiza’ yari itegerejwe kuva ku wa 21 Kanama 2020, ubwo umuhanzi Cyusa Ibrahim yatangazaga ko ku nshuro ya mbere agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Riderman.
Yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2020, igaragaza umuraperi Riderman yiteye umwitero wa Kinyarwanda, anigirije inigi mu ijosi bikaba ibisanzwe kuri Cyusa Ibrahim umaze igihe akora umuziki gakondo.
Indirimbo “Umwiza” yubakiye ku musore utaka umukobwa akunda, amubwira ko azamwambika umwishywa; nk’ikimenyetso cy’uko azamugira umugore we.
Umwishywa ni icyatsi kirandaranda kera bambikaga umukobwa mu ijosi. Iyo umusore yacyambikaga umukobwa yabaga abaye umugore we. N’ibyo byasimbuwe n’impeta kuri ubu.
Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA, ko Riderman bakoranye indirimbo ari umuhanzi w’umuhanga cyane atatinya kuvuga ko ari we wa mbere mu Rwanda mu bakora injyana ya Hip Hop.
Ati “Ni umuhanga ku buryo aririmba gakondo ukagira ngo nibyo akora.”-Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Riderman birimo ikinyabupfura ubundi azi kitamenyerewe mu bantu bakora Hip Hop mu Rwanda n’ahandi.
Cyusa avuga ko akimara guhimba iyi ndirimbo yatekereje kuyikorana n’umuraperi, ahitamo Riderman nk’umuntu nawe ukunda gakondo.
Kandi ngo yarabigaragaje ashingiye ku buhanga yerekanye muri iyi ndirimbo yaba mu buryo bw’imiririmbire, uburyo yabyinnye Kinyarwanda mu mashusho yayo n’ibindi.
Amajwi y'iyi ndirimbo "Umwiza" yatunganyijwe na Bob Pro n'aho amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh.
Umuraperi Riderman yatunguranye aririmba gakondo mu ndirimbo 'Umwiza' y'umuhanzi Cyusa Ibrahim
Cyusa Ibrahim yavuze ko atatinya kuvuga ko Riderman ari ku gasongero k'abakora injyana ya Hip Hop mu RwandaKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMWIZA" YA CYUSA IBRAHIM YAKORANYE NA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO