Kigali

Abahanzi 10 bakomeye mu muziki uramya Imana barimo Israel Mbonyi bahurijwe mu ndirimbo “Narahinduwe”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2020 10:52
0


Abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bahurijwe mu ndirimbo yitwa “Narahinduwe” ivuga ku muntu wanyuzwe no kuba ari mu maboko y’Uwiteka.



Iyi ndirimbo yasohotse mu gitondo cy’uyu wa Gatanu, ifite iminota 05 n’amasegonda 44’. ‘Narahinduwe’ ni imwe mu ndirimbo yari imaze iminsi itegerejwe na benshi, bitewe n’uko yaririmbwemo n'abahanzi b’ikiragano gishya mu muziki w’u Rwanda.

Iyi ndirimbo irimo Jonathan Ngenzi, Sharon Gatete na Christian Irimbere baririmbye igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo. Diane Nyirashimwe, Byiringiro Eric [Kadogo], Sarah Umwamikazi na Nizeyimana Ahad baririmbye igitero cya kabiri.

Yaririmbwemo kandi na Rachel Uwineza, Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi aho baririmbye igitero cya Gatatu. Inyikirizo y’iyi ndirimbo yaririmbwe na Sharon Gatete ndetse na Rachel Uwineza.

Hari aho Sharon Gatete aririmba agira ati “Ibyo wanyujijemo byose, ubu namenye ko ari ubuhamya bwazana undi muntu kuri wowe. Imigambi yawe ihora ari myiza ku bana bawe.”

Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cya Alex Muyoboke, yunganiwe na Oda Paccy, Nadia Elysee n’abandi, bahuza abahanzi batandukanye basanzwe bakora indirimbo zihimbaza Imana. ‘Narahinduwe’ yasohowe na studio yitwa Classic Records yari isanzwe yitwa Empire Records. Iyi ndirimbo yakozwe na X-on the Beats.

Umwe mu bakora muri Classic Records, yabwiye INYARWANDA ko bahurije hamwe aba bahanzi mu rwego rwo gufasha ababakunda kubumva mu ndirimbo imwe no gushyigikira abanyempano bashya.

Ati “Twatekereje guhuza imbaraga z’abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana. Hari abantu benshi bakunda umuziki wa Gospel ariko batari bakumvise indirimbo y’abahanzi bahuje imbaraga ngo bakore ikintu kimwe.”

Umuhanzikazi Sarah Umwamikazi watangariwe ubwo yasubiragamo indirimbo "Hallelujah" ya Alexandre Bruke

Sharon Gatete, umunyempano ukomeye mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana

Uwineza Rachel, umuhanzikazi wifashishwa n'abahanzi batandukanye mu miririmbire

Prosper Nkomezi, umuhanzi wigaragaraje kuva mu myaka ibiri ishize uzwi mu ndirimbo nka "Nzayivuga"

Israel Mbonyi, umuramyi uri mu bafite igikundiro gitangaje acyesha indirimbo zomoye imitima ya benshi

Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Jonathan Ngenzi

Umuhanzi Nizeyimana Ahad -Aha yari kumwe na Gaby Kamanzi wakunzwe mu ndirimbo "Amahoro"

Umuririmbyi Diane Nyirashimwe wamenyekanye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana True Promises na Healing Worship Team

Umuhanzi Christian Irimbere uzwi mu ndirimbo nka "Ndi hano" yasohoye mu Ukwakira 2019

Umuririmbyi w'imena wa Kingdom of God Ministries na Healing Worship team, Byiringiro Eric uzwi cyane nka Kadogo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NARAHINDUWE" YARIRIMBYEMO ABARAMYI 10







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND