Ni kenshi cyane tubona imodoka zitandukanye benshi bakagira ibyiyumvo byo kuzigura, ariko burya hari n'abatabigeraho bitewe n’uburyo zihenze cyane bagapfana inzozi. Imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari ziri mu zihenze cyane ku Isi. Rimwe na rimwe izi modoka zifashishwa mu masiganwa y’imodoka ndetse ziri mu zikomera cyane.
Inyarwanda tubagezaho intonde nyinshi zitandukanye
ariko reka tugaruke no kuri izi modoka za Ferrari n’uburyo zihenze cyane. Zimwe muri izi
modoka ziba zifite amazina asa ariko zitandukanye. Dore uko urutonde rw’uyu
mwaka ruhagaze.
10.
1964 Ferrari 275 GTB-C Speciale
Ifite agaciro ka Miliyoni 26.4 z’Amadorari
y’Amerika. Iza kuri numero icumi na $26.4M. Ifite amateka meza yo
gusiganwa. Abasobanukiwe ibyerekeye imodoka ifite hp 320 hp, ikaba mu bwoko bwa
213 / Comp 3, ikagira V12 moteri, igira
kandi karubira esheshatu za Weber 38 DCN..
9. 1964 Ferrari 275 GTB-C Speciale
Iyi ifite agaciro ka Miliyoni 27.4 z’Amadorari. Iyi nayo ifite
amateka meremare mu gusiganwa, ifite moteri ya litiro 3,3 ya V12, ikagira karubira esheshatu
za Weber, hamwe na 330 hp. Iyi modoka mu mateka yo mu 1965, yatsindiye icyiciro cya GT muri Le Mans
irangiza ku mwanya wa gatatu muri rusange.
8. 1967 Ferrari 275 GTB / 4S NART Spider
1967 Ferrari 275 GTB / 4S Spider iri mu zikunzwe cyane ifite agaciro ka Miliyoni
27.5 z’Amadolari y’Amerika. Mu 2013, iyi Spider 1967 yagurishijwe muri
cyamunara igurwa na benshi. Ku bantu bize ibyerekeye imodoka n’abazisobanukiwe cyane barabizi ko iyi modoka munsi hari moteri 3, enye hejuru na camshaft V12 za moteri, itanga
kandi hp(horsepower) zirenga 300.
7. 1956 Ferrari 290 MM Scaglietti
Spider
Iyi nayo ifite agaciro ka Miliyoni 28 z’Amadorari ($28M). Iyi ni imodoka yateguwe kandi itezwa imbere kugira ngo irushanwe muri Mille Miglia, ni yo mpamvu isangamo MM mu izina ryayo aho baba bashaka kuvuga MM (Mille Miglia). Ni imwe muri eshatu ziheruka gukora amateka mu gusiganwa kw’imodoka mu mwaka wa 1965 na 1957, izi zarangije amarushanwa neza.
6. 1956 Ferrari 290 MM
Ifite agaciro ka Miliyoni 28 z’Amadolari y’amerika. Iyi
modoka yari iya Juan Manuel Fangio, wafatwaga nk'umushoferi ukomeye mu gusiganwa
mu gihe cye aho yatware amasiganwa ya Mille Miglia mu 1956.
5. 1957 Ferrari 335 S Scaglietti
Spider
Iyi nayo ifite agaciro ka Miliyoni 35.7 z’Amadolari y’Amerika. Ferrari
335 S yari imodoka yo gusiganwa yateguwe kandi yakozwe na Ferrari mu 1957
kugira ngo ihangane na Masserati 450s. Icyo gihe imodoka enye gusa ni zo zakozwe,
kandi buri imwe yari ifite moteri ya litiro 4.1 ya V12, ifite 390 hp ibyatumye igira umuvuduko udasanzwe wo hejuru wa 300 kph (300Kilometer per Hour)
iba imwe muri Ferrari yifuzwa cyane ku isi kubera ubwiza bwayo no kuboneka
gacye.
4. 1962 Ferrari 250 GTO
Iyi modoka ifite agaciro ka Miliyoni 39.6 z’Amadolari. Iyi yari mu modoka zihenze cyane zagurishijwe mu 2014, kandi GTO ifatwa nk’imodoka
zifuzwa cyane kandi zishakishwa ku isi. Izi Ferrari zikoreshwa na moteri ya Tipo 168/62 yubatswe
na moteri ya Colombo V12.
3. 1962 Ferrari 250 GTO
Iyi usanga ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 48.4 z’Amadolari
y’Amerika. Mu mateka yayo, Edoardo Lualdi-Gabardi yatwaye iyi modoka yihariye
muri Shampiyona yo mu Butaliyani ya 1962, aho yafashe umwanya wa mbere. Ifatwa n’inzobere
mu by’imodoka ko ari imwe muri GTO y’ukuri kandi ikomera mu marushanwa ku isi.
2. 1963 Ferrari 250 GTO
Agaciro k’iyi Ferrari kagerA kuri Miliyoni 52 $. Iyi ni
Ferrari ya kabiri ihenze ku isi. Izi moderi zihariye zifatwa nk'imodoka
ntangarugero mu gukomera cyane no kwihuta cyane.
1.
1963 Ferrari 250 GTO
Iyi ni yo ya mbere ihenze cyane ku Isi n’Agaciro ka Miliyoni 70 $. Ku
isonga ry’urutonde rwa Ferrari ihenze cyane ni 1963 Ferrari 250 GTO. Icyakora, iyi modoka yaje
kugurishwa aka kayabo n’umuyobozi mukuru wa WeatherTech, David MacNeil mu
kugurisha ku giti cye yayigurishije miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika, iba ibaye
Ferrari ihenze kurusha izindi zose ku Isi.
Bivugwa ko ari kimwe mu biciro bihebuje byigeze
byishyurwa ku modoka za Ferrari kandi amateka yayo atangaje yo gusiganwa
ni byo byemezwa ko yazamuye igiciro cyayo. Yatsindiye isiganwa ry’imodoka rya
Tour de France 1964 riza ku mwanya wa kane muri Le Mans 1963.
Mu mateka yo gusiganwa, iyi imodoka ntiyigeze ikora impanuka kandi yagumye imeze neza, bitandukanye n’izindi za GTO nk'uko urubuga wealthgorilla dukesha iyi nkuru rubitangaza.
TANGA IGITECYEREZO