RURA
Kigali

Bethesda Holy church yatashye ku mugaragaro Yorodani yatwaye asaga Miliyoni 32 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2020 13:06
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020 hatashywe ku mugaragaro Yorodani y’Itorero Bethesda Holy Church riyoborwa na Bishop Rugamba Albert rikaba rifite icyicaro gikuru ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.



Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi Yorodani idasanzwe mu Rwanda, cyahujwe n'Umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n'abategarugori, ibintu byashimishije cyane abagore bo muri Bethesda Holy Church na cyane ko ari bo bagize uruhare runini mu kubaka iyi Yorodani.

Nk'uko INYARWANDA ibikesha ubuyobozi bwa Bethesda Holy church, iyi Yorodani yubatswe amezi 12, ikaba yuzuye itwaye Miliyoni zisaga 32 z’amafaranga y’u Rwanda (32,000,000 Frw). 


Bethesda Holy church ivuga ko yubatse iyi Yorodani mu gufasha abatorewe kwigisha ijambo ry’Imana kuzuza inshingano Imana yabahaye zo kubatiza abamaze kumenya no kwemera Imana, Umwana n’Umwuka Wera nk'uko byanditswe muri Matayo28:19. 

Iyi Yorodani ije isanga urusengero rw'icyitegererezo rwa Bethesda Holy church ruri ku Gisozi rwubatswe n'abakristo b'iri torero. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko uru rusengero rwuzuye rutwaye asaga Miliyari ebyiri z'amanyarwanda.


Mu gutaha ku mugaragaro Yorodani ya Bethesda Holy church 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND