RFL
Kigali

Papa Sava, Mama Nick, Bamenya mu begukanye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2020 10:54
0


Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Benimana Ramadhan [Bamenya] na Mukakamanzi Beatha [Mama Nick] ni bamwe mu bakinnyi ba filime begukanye ibihembo mpuzamahanga bya Rwanda International Movie Awards byatanzwe ku nshuro ya Gatandatu.



Ibi bihembo byari mu byiciro 16 byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa 07 Werurwe 2020 mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center. Byitabiriwe n’abakinnyi ba filime, Aba-Producer, abashoramari n’abandi bafite aho bahuriye na Cinema.

Ibi bihembo bitegurwa na ‘Ishusho Arts’. Icyiciro cya mbere cyabyo cyabaye mu 2012.

Umuhango wo gutanga ibihembo witabiriwe n’abantu bafite aho bahuriye na Cinema bo muri Uganda, Kenya, Tanzania, Kenya, Burundi, umuhinde umwe n’abandi bari bafite amatsiko yo kumenya abegukana ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere ari mpuzamahanga.

Mbere y’uko hatangwa ibihembo, abakinnyi ba filime batambutse ku itapi itukura bafatwa amafoto n’amashusho. Bishimiwe mu buryo bukomeye buri wese akigaragaza mu buryo bwatumye akomerwa amashyi. 

Niyigetegeka Gratien [Papa Sava] na Mukakamanzi Beatha [Mama Nick] begukanye ibihembo mu cyiciro cy’abantu batowe cyane kuri Internet banagira amanota menshi mu bishimiwe cyane mu ngendo bagiye bakora biyamamaza.

Amanota yo kuri internet ku rubuga rwa InyaRwanda.com yari afite amanota 40% naho ingendo bakoreye mu Ntara zitandukanye zari zifite 60%. Niyitegeka Gratien yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bikomeye kuba abashije kwegukana iki gikombe. 

Yavuze ko agiye kurushaho gukomeza gukora ibikorwa bigera ku mubare munini ashingiye ku kuba mu ngendo bakoze yarabonye ko ibyo bakora bigera kure.

Ati “Ndumva nishimye cyane, sinabona amagambo yo kubivugamo. Ni iby’igiciro kinini kwegukana igihembo nk’iki mu ruhando rwa Cinema.”

Mama Nick yafashwe n’ikiniga ubwo yahabwaga iki gihembo ashima umuryango we n’abafana be babarizwa mu mahanga bakomeza kumwereka y’uko bakurikirana ibyo bakora. Yavuze ko imyaka itazigera imubuza gukina cinema.

Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibi bihembo, yasabye abakinnyi ba filime n’abashora imari muri uru ruganda guharanira kwandikisha ibihangano byabo kuko ngo birababaje kuba umuntu yavuga ko yibwe igihangano kandi ntaho cyanditse.

Yavuze ko kuba umuntu atakwegukana igihembo bitagakwiye kuba umwanya wo gucika intege no kurakarira ababitegura ahubwo ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku kintu cy’umwihariko kizatuma yegukana igihembo umwaka utaha.   

Muri ibi bihembo kandi hibutswe umukinnyi wa filime Denis Nsanzamahoro witabye Imana umwaka ushize

 Abegukanye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020 ku rwego rw’igihugu (National Awards).  

1.Best Documentary: ‘Ikirezi’ ya Eric Ngabikwiye- Rwanda

2.Best Short Film: Luna ya Bora Shingiro-Rwanda

3.Best Feature: Shaddy Commitment ya P.K. Kamara- Rwanda

4.Web Series: Bamenya ya Benimana Ramadhana-Rwanda

5.Tv Series: Seburikoko- Rwanda

6.Actor: Kalinda Isaiah abicyesha filime ‘Gitera’-Rwanda

7.Actress: Kirenga Saphina abicyesha filime ‘Shaddy Commitment’-Rwanda

8.Supporting Actor: Rengero Norbert [Digidigi]-Rwanda

9.Supporting Actress: Munezero Aline abicyesha filime ‘Bamenya’-Rwanda

10.Actor People’s Choice: Niyitegeka Gratien [Papa Sava]-Rwanda

11.Actress People’s Choice: Mukamamanzi Beatha [Mama Nick]-Rwanda  

Abegukanye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020 ku rwego mpuzamahanga ‘International Awards’:

1.Best Documentary: ‘Wamburanye iki’ yayobowe na Felix Kamanzi- Rwanda

2. Short Film: ‘Mukami’ yayobowe na Eastmond Mwenda- Kenya

3. Feature Film- Kunjabdulla of Love yayobowe na Shantu Samad-India

4.Best Actor: George Mo (Kenya) wakinnye muri filime ‘Lost in time’.

5.Best Actress: Nansiima Ronah (Uganda) abicyesha filime ‘94 Terror’ yakinnyemo

Niyitegeka Gratien [Papa Sava] yegukanye igihembo cya 'Best People Choice in Rwanda'

Filime 'Bamenya' ya Benimana Ramadhan yegukanye igihembo cya 'Best Web Series'

Mama Nick yegukanye igihembo cya 'Best Actress Choice in Rwanda'


Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ashyikiriza igihembo Niyitegeka Gratien

Filime 'Wamburanye iki' yegukanye igihembo cya 'Best International Documentary  Film

Filime 'Luna' ya Bora Shingiro yegukanye igihembo cya 'Best Short National Film of the year'

Uzwi nka Muniru ni we wayoboye filime 'Wamburanye iki' yegukanye igihembo


Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton filime akinamo yitwa 'Seburikoko' yegukanye igihembo cya 'Best Tv Series'

Ngabo Leo uzwi nka Njuga


Umukinnyi wa filime Regero Norbet uzwi nka Digidigi yegukanye igihembo cya 'Best Supporting Actor'

Umukinnyi wa filime Munezero Aline uzwi nka Bijoux yegukanye igihembo cya 'Best Supporting Actress'



Umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette uzwi cyane muri filime ya City Maid


Umukinnyi wa filime Kirenga Saphine yahembwe na Star Times televiziyo nshya



Kirenga Saphine ashyikirizwa igihembo 'Best Actress of the year'- Umwaka ushize nabwo yari yegukanye iki gihembo


Umukinnyi wa filime Laura Musanase uzwi nka Nikuze [uwa kabiri uturutse ibumoso]

Yaka wabiciye ku mbuga nkoranyambaga atabaza 'Gatsiri' yari muri ibi birori

Umukinnyi wa filime Mutoni Assia uzwi muri 'Seburikoko'

Fofo uzwi muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava

Uwamwezi Nadeje uzwi nka Nana yari imbere mu majwi yo kuri Internet

Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)

Julius Chitta wari uyoboye umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020


Kanda hano urebe amafoto menshi:

KANDA HANO: BAMENYA, PAPA SAVA, MAMA NICK MU BEGUKANYE IBIHEMBO


AMAFOTO: MUGUNGA Evode-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: MURINDABIGWI ERIC IVAN-INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND