Ku wa 27 Werurwe 2025, ni bwo Polisi yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yategetse ko igitaramo umunyamuziki Maître Gims yateganyaga gukora ku Munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimurwa kigashakira indi tariki.
Ni na ko byagenze, kuko abashinzwe gutegura iki gitaramo "‘Solidarité Congo'" bahise batangaza ko bagisubitse. Mu itanganzo ryasohowe n'abategura iki gitaramo, bumvikanishije ko atari icyemezo bifatiye. Bati “Iki si icyemezo cyacu, twabitegetswe n’ubuyobozi nubwo twe twari twagerageje gukora mu bwubahane, amahoro dushyize hamwe.”
Maître Gims yari yagaragaje ko muri iki gitaramo azifatanya n'abahanzi bagenzi be barimo Angélique Kidjo, Dajdu, Youssoupha, Fally Ipupa, Gazo, Stefflon Don, Céline Banza watwaye Prix Découvertes RFI 2019, Theodora, Guysbezbar, Didi B, Soolking, Ya Levis, level Santana, L2B n'abandi. Ndetse, akavuga ko amafaranga azavamo ari ayo gufasha abana babayeho nabi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangiye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigaragaza ko rishyigiye iki gitaramo, ariko nyuma yo kotswa igitutu n'abantu banyuranye, ryagaragaje ko ryitandukanyije na Maître Gims ndetse n'abategura iki gitaramo.
Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo we yari yanditse agaragaza ko ashingiye ku byo yabonye ndetse n'ibyo amaze gusoma iki gitaramo 'ntigikwiye kuba' ndetse agasaba Polisi gufata iya mbere mu kugikumira, hagashakwa indi tariki.
Madamu Anne Hidalgo yavugaga ko iki gitaramo gishobora guhungabanya umutekano w'umujyi mu gihe cyose cyabaye kiba kuri iriya tariki 7 Mata; akavuga ko yabonye amabaruwa y'abantu benshi bamubwiraga ko iki gitaramo kidakwiye kuba ku mpamvu zitandukanye.
Yavuze
ko yabonye amabaruwa y'abarimo Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa, imiryango
y'abanyarwanda itandukanye irimo IBUKA, umuryango w'abanyarwanda batuye mu
Bufaransa, umuryango TUBEHO Family n'abandi bari bamwandikiye bagaragaza ko iki
gitaramo cyari giteye ikibazo.
Iki gitaramo cyari kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya Accor Arena. Gufata icyemezo cyo guhagarika iki gitaramo byafashe iminsi icumi, kuko Meya w'Umujyi wa Paris yandikiye Umuyobozi wa Polisi tariki 7 Werurwe 2025, asubizwa ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Umunyamategeko ukorera mu Bufaransa, Gisagara Richard yabwiye Televiziyo Rwanda binyuze mu kiganiro 'Inkuru Mu Makuru' ko kuba UNICEF yarikuye mu baterankunga b'iki gitaramo “byabaye kimwe mu byatumye Meya w'Umujyi wa Paris n'Umuyobozi wa Polisi babona ko ibyo tuvuga atari ibintu tuvanye aho ngaho gusa, ko na UNICEF ubwayo ibivuyemo.”
Gisagara Richard yavuze ko bamwe mu bahanzi Maître Gims yari yiyambaje bari bafite amakuru ahagije ku cyari kigambiriwe, kandi ko bamwe bari mu murongo we. Yagarutse kuri Angélique Kidjo, Dajdu na Youssoupha.
Yavuze ko atatangajwe no kuba Youssoupha ari ku rutonde rw'abari kuririmba muri iki gitaramo kuko "Ni umuntu utayobewe ibyo ngibyo, kuko Youssoupha nawe afite indirimbo nawe agaragaramo avuga nabi u Rwanda n'Abanyarwanda avuga nabi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda anamutuka, nawe ntabwo bintangaje."
Yavuze ko Dajdu ari Murumuna wa Maître Gims "urumva ko nawe ntabwo wavuga ngo abigiyemo atabizi." Ati "Ngirango mwarababonye mu minsi yashize, Dadju na Maître Gims bigeze kujya muri Congo bifotozanya na Perezida Thisekedi kandi tuzi ko abantu bose bavuye muri ziriya nzira ntabwo bavayo badafite icyo bababwiye.
Ubwo rero abo batatu tuvuzeho ndumva ntashidikanya ko ibyo tuvuze, ibyo bari barimo bari babizi, kandi wari umugambi ushobora kuba waranateguriwe ahandi atari no mu Bufaransa."
Gisagara yavuze ko amakuru y'ibanze afite ari uko Maître Gims yasabye ubwenegihugu bw'u Bufaransa ntiyabuhabwa. Uyu munyamategeko yavuze ko nta wamenya niba Angélique Kidjo yaragiye mu itegurwa ry'iki gitaramo abifiteho amakuru, cyangwa yarabyirengagije.
Ariko kandi 'n'umuntu udafite icyo apfa n'abanyarwanda'. Yasobanuye ariko ko aho Angélique Kidjo yamenye iby'aya makuru ntiyigeze agira icyo avuga, nyamara asanzwe akorana bya hafi na UNICEF.
Avuga ati "Ni Ambasaderi wa Unicef [...] Kuva rero UNICEF imukoresha yo yaravuze ngo ibivuyemo we ntatangaze ko abivuyemo njye ndumva ari ikibazo giteye kwibaza."
Gisagara Richard yavuze ko Maître Gims ari umuntu ufite amafaranga kandi wamamaye ku Isi, bishobora kuba hari abantu bafashe icyemezo cyo kudaha agaciro igikorwa cyo kwibuka bakemera kwifatanya nawe kugirango 'batiteranya'.
Ati "Ariko ni ikintu cyigayitse. Hari ubwo ushobora gusanga bamwe muri abo ngabo rero ari abantu banze kwiteranya na Maître Gims."
Yavuze ko ashingiye ku ruhare rwagize mu guhagarika iki gitaramo, bigaragaza ko kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bufaransa buratanga icyizere 'cy'uko amateka y'u Rwanda batangiye kuyaha agaciro'.
Ni
ibintu ahuza na Senateri Evode Uwizeyimana uvuga "Bufaransa bwiminjiriyemo
agafu ku bijyanye n'imyitwarire yabwo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Maître
Gims yakunze kumvikana mu mvugo zipfosha Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yigeze guhabwa
amafaranga arenga Miliyoni 690 Frw ngo yibasire Perezida Kagame
Youssoupha
yakunze kwibasira u Rwanda, cyane cyane kuva umubano warwo na RDC wazamba,
ndetse yanakoze ibihangano binyuranye
Umunyamuziki
Dadju yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye i Kigali, akabyanga kubera kuvuga ko
Congo itabanye neza n’u Rwanda
Umunyamategeko Gisagara Richard yavuze ko bigayitse kuba Angélique Kidjo yaratuje, mu gihe UNICEF abereye Ambasaderi yaramaganye iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO