MTN Rwanda yashyizeho ibihembo ku mukobwa uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 uzahiga abandi mu gukangurira abanyarwanda kwitabira gahunda ya Connect Rwanda.
Mu mpera z’umwaka ushize
ni bwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe Connect Rwanda bugamije
gufasha imiryango ikennye gutunga telefone zigezweho za Smart Phones mu rwego
rwo kuyifasha kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.
MTN Rwanda yatanze
telefone 1000 Umuyobozi wayo Mukuru Mitwa Ng’ambi atanga 100, maze abandi batandukanye
bakomerezaho barimo na Perezida Kagame n’abo mu muryango we, ibigo bya Leta n’ibyigenga
ndetse n’abantu bigenga ku giti cyabo.
Irushanwa rya Miss Rwanda
rifatanyije na MTN Rwanda biyemeje gukoresha amajwi y’abakobwa bari muri iri
rushanwa kugira ngo abanyarwanda benshi bamenye ibijyanye n’ubu bukangurambaga.
Wibabara Gisele Phanny
ushinzwe ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN Rwanda yavuze ko abakobwa
bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 uko ari 54 bagiye gutangira gukangurira
abantu kwitabira Connect Rwanda uzahiga abandi akazahembwa telefone yisumbuye
ku yo afite ahabwe na interineti azakoresha ubuzima bwe bwose.
Ati “Bagiye kudufasha
muri ubu bukangurambaga bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo cyane cyane
Instagram na Twitter uzagira abantu benshi tuzamuhemba. Niba afite iPhone 10
tuzamuha iPhone 11, tunamuhe interineti azakoresha iteka ryose.”
MTN Rwanda kandi ni
umuterankunga w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, aho izahemba umukobwa uzaba
Miss Popularity, amafaranga y'amanyarwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 500, telefone,
interineti n’amafaranga yo guhamagara n’ibindi.
Abakobwa bari muri Miss Rwanda bakanguriye abantu batandukanye gahunda ya Connect Rwanda
TANGA IGITECYEREZO