RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yasoje amasomo muri Kaminuza ya Makerere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2020 11:17
1


Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda.



Miss Mutesi Jolly ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Mutesi Jolly uri kubarizwa muri Uganda, yavuze ko yasoje amasomo ye mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga [International Relations] muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda.

Yavuze ko imyaka ine ishize yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yayiherekeresheje urugendo rw’amasomo. Uyu mukobwa yanditse kuri konti ya Instagram asangiza abamukurikira inkuru nziza.

Miss Mutesi yavuze ko umwaka wa 2020 awutangiranye ishimwe ku mutima. Avuga ko imyaka ine ishize ahibibikanira gutunga urupapuro rw’agaciro kaninni mu buzima bwe.

Yavuze ko atari inzira iharuye ariko ko ubumenyi avomye muri Kaminuza ya Makerere buzamufasha mu bihe bizaza by’ubuzima bwe.

Ati “Nsubije amaso inyuma ntitaye ku byanciye intege uru rugendo rwari rukwiriye. Ntagushidikanya ko ibi byose bizamfasha mu rugendo rushya rw’ubuzima no kugera ku byo nifuza.”

Ni nyampinga w'u Rwanda wa 2016. Benshi bahuriza ku kuba Miss Jolly ari umukobwa w'umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.

Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry'u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World] mu 2016.

Nyuma y’uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n'ibiganiro yise ‘Inter-Generation Dialogue’.

Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y'u Rwanda agatembera akagaruka. Akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.

Uretse kuba uyu mukobwa afite ikamba rya Nyampinga wa 2016, anabitse igikombe cy'umugore/umukobwa uvuga rikijyanya (Female celebrity influencer of 2019).

Ari mu Kanama Nkemurampaka k’abantu batatu bashobora kugena umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Miss Mutesi Jolly yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha4 years ago
    Uyu mwari numuhanga,kandi azagera kure azagera ibirenge mubya mushikiwabo, uburere bubereye umwari nyarwanda ikindi yize amasomo amwemerera kuba umunyapolitiki mwiza. Imvugo iravukanwa yavukanye kuyobora muriwe. Jye ndamukunda cyane. Dufite urubyiruko rwinshi rushoboye ruzamukanye umuvuko nubushobozi nicyo kinezeza ntacyo urwanda rucyibaye





Inyarwanda BACKGROUND