Kigali

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya ‘Mbwira’ yanditse amaze kuganirizwa n’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2019 19:20
3


Israel Mbonyi afite gahunda nshya muri iyi minsi yo gushyira hanze indirimbo nshya iri kumwe n’amashusho yayo. Mu kwezi kw’Ukwakira uyu mwaka yashyize hanze indirimbo ‘Nturi wenyine’, none yamaze gusohora indi nshya yise ‘Mbwira’.



Israel Mbonyi akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zomoye imitima ya benshi zirimo; Nzi ibyo nibwira, Hari ubuzima, Ibihe, Indahiro Ft Aime Uwimana, Intashyo, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru, Ku musaraba, n'izindi. Muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye gusohora amashusho y’indirimbo ze, ibintu yahoraga yishyuzwa n’abakunzi be. Iz’amashusho yashyize hanze ni; ‘Karame’, ‘Nturi wenyine’ n’iyi nshya yise ‘Mbwira’.


Israel Mbonyi uri kubarizwa hanze y’u Rwanda mu rugendo amazemo iminsi, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Mbwira’ yayanditse nyuma yo kuganirizwa n’Umwuka w’Imana. Yayanditse mu mwaka wa 2017. Amagambo ari muri iyi ndirimbo, ni ibibazo yabajijwe n’Umwuka w’Imana. Ni indirimbo ya gatatu igaragaza amashusho uyu muhanzi asohoye.

Avuga ko 'Mbwira' ari indirimbo imwibutsa ibihe byiza cyangwa ibihe bibi anyuramo Uwiteka aba ari kumwe nawe. Yagize ati: “Indirimbo Mbwira’, nayanditse muri 2017, ndi muri transit mu rugendo. Numvaga Umwuka w’Imana anganiriza ambaza icyo kibazo. Amagambo yose arimo numvaga ari ikibazo Umwuka w’Imana ari ku mbaza.Nayihimbye as a reminder ko mu bihe byiza cyangwa bibi Uwiteka ahora ari kumwe nanjye.”

REBA HANO INDIRIMBO 'MBWIRA' YA ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UMUTARE Olvis5 years ago
    Mana komeza umbwire.Mbwira.
  • UMUTARE Olvis5 years ago
    Imana ishimwe yo yaduhaye Mbonyi muri iki gihe.What a song!
  • pailm Faranymn3 years ago
    This is interesting site. Please, share it more!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND