RFL
Kigali

Nairobi ku rutonde rw’imijyi 10 ikize muri Afrika ruyobowe na Johannesburg, Menya abaherwe bari muri iyi mijyi

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 7:52
1


Hashize igihe kirekire imijyi yo muri Afrika y'Epfo yiharira imyanya ya mbere ku rutonde rw’imijyi 10 ikize muri Afrika. Nk'uko raporo ku mijyi ikize muri Afrika yasohotse mu kwezi gushize ikozwe na AfrAsia Bank ibigaragaza, muri uyu mwaka wa 2019 imijyi ine yo muri Afrika y'Epfo ni yo iri kuri uru rutonde.



Uru rutonde rukorwa hagendewe ku mitungo yihariye y’abantu batuye muri iyi mijyi, ntihabarirwamo ibiterwa inkunga na leta cyangwa se ibikorwa bya leta. Ubutunzi muri rusange burebwa ni imitungo y’abantu nk'amazu, amafaranga, ama kompanyi n’ibindi.

Urutonde rw’imijyi ikize muri Afrika 

  1. Johannesburg

Nk'uko byagaragajwe na raporo yakozwe na AfrAsia Bank; ubukungu buri muri uyu mujyi wa Johannesburg bubarirwa muri miliyali 248 z’amadolali y’Amerika. Ni wo mujyi munini muri Afrika y'Epfo ndetse ni umwe mu mijyi 50 minini ku isi.

Muri uyu mujyi habarirwa aba miliyonere 18, 200, aba multimillionnaire  970 n’abantu 2 bafite miliyali. Ubutunzi bwinshi buri mu ma banki, ibigo by’ubwishingizi, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n'ibindi. 

  1. Cape Town

Ubutunzi buri muri uyu mujyi bubarirwa muri miliyali 133 z’amadolali y’Amerika. Umujyi wa Cape uzwi cyane kubera ibyambu byinshi biwurimo, hari kandi n’ibintu nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugendo. Ku baturage batuye mu Burengerazuba bwa Cape, 64 ku ijana batuye muri Cape town. Muri uyu mujyi hari aba miliyoneri 8,200, aba multi miliyonere 440 n’abantu 2 bafite miliyali.

  1. Cairo

Umujyi wa Cairo niwo mujyi ufite abaherwe benshi cyane kuruta indi mijyi yose muri Afrika. Ubukungu bwose buri mu mujyi wa Cairo bubarirwa muri miliyari 129 z’amadolali ya Amerika. Uyu mujyi uzwi cyane kubera ama pyramid anakurura ba mukerarugendo akaba anafatwa nka cyimwe mu bintu nyaburanga byihariye mu isi yose.

Umujyi wa Cairo ni igicumbi cy’uburezi n'ama service atandukanye haba kubanya Misiri cyangwa abaturage bo mu bihugu byegerenye. I Cairo uhasanga kandi ama kaminuza akomeye. I Cairo habarirwa aba miliyonere 8.900, aba multi miliyonere 480 ndetse n’abantu 5 bafite miliyali.

  1. Lagos

Lagos ni wo mujyi utuwe n'abaturage benshi muri Afrika, ukaba umujyi wa gatanu mu guturwa ku isi. Nollywood itunganya amafiliime iri no ku mwanya wa gatatu ku isi mu gutunganya amafilime uyisanga mu mujyi wa Lagos. 

Ubutunzi buri muri uyu mujyi wo muri Nigeria bubarirwa muri miliyali 96 z’amadolali ya Amerika. I Lagos muri Nigeria habarirwa abantu 6,800 bafite miliyoni, aba multi miliyoneri bagera kuri 360 n’abantu 4 bafite miliyali.

  1. Durban

Ubukungu buri muri uyu mujyi wo mu gihugu cya Afrika y'Epfo bubarirwa muri miliyali 54 z’amadolali ya Amerika. Iby'ingenzi byiganjemo ubwo bukungu ni; ubuvuzi, ama banki ubwikorezi ndetse n’ibindi,

Muri uyu mujyi mu myaka 14 abantu bafite miliyoni bazamutseho 200%, ubu habarizwa aba miliyoneri 3,200, aba multi miliyoneri 130 ndetse n’umuntu 1 ufite miliyari.

  1. Nairobi   

Ubukungu buri muri uyu murwa mukuru wa Kenya bubarirwa muri miliyali 49 z’amadolali ya Amerika.

Uyu mujyi uzwiho kuba igicumbi cy’ubucuruzi mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Iyi raporo ivuga ko Nairobi ishobora kuzaba iri mu mijyi 5 ikize muri Afrika mu minsi ya vuba, aho ishobora kuzarenga ku mujyi wa Lagos ugenda usubira inyuma.

Muri uyu mujyi hari abantu 6,800 bafite miliyoni, aba multi miliyoneri 280, icyakora nta muntu n'umwe muri Nairobi ufite miliyali y'amadorali y'Amerika.

  1. Pretoria

Pretoria usanzwe uri no mu mijyi ikomeye muri Afrika y'Epfo ufite ubukungu bubarirwa muri miliyali 45 z’amadolali ya Amerika.

Uyu mujyi ufite ibintu karemano  ndetse n’ahantu nyaburanga hatandukanye bikurura ba mukerarugendo harimo nk’inyubako za kera ndetse n’inzu ndangamurage.

I Pretoria habarizwa aba miliyoneri 2,600, multi miliyoneri 110, nta muntu n'umwe ufite miliyali muri uyu mujyi.

  1. Luanda

Luanda umurwa mukuru w’igihugu cya  Angola ukaba n’umujyi wa gatatu mu kuvuga ikinya Portugal ku isi, ufite ubutunzi bubarirwa muri miiyali 42 z’amadolali ya Amerika.

Uyu mujyi uzwi nka Paris ya Afrika n’umuco waho ndetse n’ikirere cyaho, ufite aba miliyoneri 4,100, multi miliyoneri 240, ndetse n’umuntu umwe ufite miliyali.

  1. Casablanca 

Uyu mujyi wo muri Morocco ufite ubukungu bubarirwa muri miliyali 39 z’amadolali ya Amerika. Ni wo mujyi munini muri iki gihugu. Ni umujyi uriho icyambu ndetse ni n'igicumbi cy’ubucuruzi.

Muri uyu mugi hari aba miliyoneri 2,300, multi miliyoneri 110 n’abantu 2 bafite miliyali.

  1. Accra    

Umujyi wa Accra ari nawo murwa mukuru w’igihugu cya Ghana ufite ubutunzi bubarirwa muri miliyali 35 z’amadolali ya Amerika, ni ubwa mbere uje ku rutonde rw’imijyi ikize muri Afrika. Muri uyu mujyi habarirwa aba miliyoneli 2,300, multi miliyoneri 100 kugeza ubu hakaba nta muntu ufite miliyali muri uyu mujyi.

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana moise4 years ago
    Urwanda ruri kumwanya wakangahe





Inyarwanda BACKGROUND