RFL
Kigali

Umupasiteri wo muri Afrika ayoboye urutonde rw'abapasiteri 10 bakize cyane ku isi muri 2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2019 7:24
1


Nubwo hari bamwe mu bakristu bakennye, hari bamwe mu bakozi b’Imana bigwijeho imitungo iri mu ma miliyoni n’amamiliyoni. Ku rutonde rw’abapasiteri bakize kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2019, ku isonga hariho umupasiteri wo muri Afrika.



Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimenyerewe mu kubara imitungo cyangwa se mu gucukumbura imitungo y’abantu bakize kurusha abandi mu ngeri zose. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amapasiteri 10 bakize cyane ku isi.

10. Pastor Joseph Prince


Pasiteri Joseph Prince yavutse tariki 15 Gicurasi1963. Akomaka mu gihugu cya Singapore. Afite akayabo ka mliyoni 5 z’amadolari y’amerika. Ni we nyir’urusengero The New Creation Church rwo muri Singapore, rukaba ari rwo rukomeye cyane muri Asia. Yabwirije mu bihugu birenga umunani birimo United States, Indonesia, Australia na Canada.

9. Pastor T.B Joshua


Pasiteri TB Joshua yavutse tariki 12 Kamena 1963. Akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika. Ni we nyiri urusengero Synagogue Church of All Nations ruherereye Lagos muri Nigeria. Ni we mu pasiteri ufite abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga dore ko akurikirwa n’abantu bagera kuri 3, 500,000 kuri Facebook. Ni we nyiri televiziyo ya Gikristu yitwa Emmanuel Tv.

8. Pastor Benny Hinn


Pasiteri Benny Hinn yavutse tariki 3 Ukuboza 1952. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze urusengero Orlando Christian Center mu 1983, ndetse akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo abandi ba pasiteri bakunda kwifashisha mu ivugabutumwa.

7. Pastor Kenneth Copeland


Pasiteri Kenneth ni umukambwe w’imyaka 83 akaba yaravutse tariki 3 Ukuboza 1936. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze Kenneth Copeland Ministries ndetse akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo. Ni mwe muba pasiteri babaho mu buzima buhenze cyane dore ko afite indege ye agendamo n’imodoka zihenze cyane.

6. Pastor Clefro Dollar


Pasiteri Clefro Dollar yavutse tariki 28 Mutarama 1962. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 27 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze Non-Denominational World Changers Church iherereye muri Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nawe ukuriye Creflo Dollar Ministerial Association and Arrow Records. Atunze indege agendamo (private jet) n’imodoka zihenze cyane nka Rolls Royce ndetse n’amazu ahenze cyane kandi menshi.

5. Pastor Enoch Adeboye


Pasiteri Enoch Adeboye yavutse tariki 2 Werurwe 1942. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 39 z’amadolari y’Amerika. Ni we mupasiteri wa mbere washyizweho muri Christian Church of God (RCCG) mu 1977 mbere y'uko yimikwa ngo abe umuyobozi mukuru warwo mu 1981. Afite profesora mu mibare yakuye muri kaminuza ya Lagos (unilag). Ni we nyiri kaminuza Redeemers University. Ari mu ba pasiteri bafite indege zabo bwite (private jet).

4. Pastor Joel Osteen


Pasiteri Joel Osteen yavutse tariki 3 Werurwe 1963. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni ziri hagati ya 40 ndetse na 60 z’amadolari y’Amerika. Ni we ukuriye urusengero Lakewood Church rwashinzwe na se John Osteen. Uru rusengero ni rwo runini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanditse ibitabo birenga icumi byatumye aza mu bantu bagurishije ibitabo byinshi muri Leta ya New York.

3. Pastor Chris Oyakhilome


Pasiteri Chris Oyakyhilome yavutse tariki 7 Ukuboza 1963. Akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze ndetse akaba anayobora Believers Loveworld ruzwi cyane nka The Christ Embassy Church rusengeramo Sinach. Nyuma y'ibyo byose ni n’umushoramari aho afite televiziyo ze bwite, Hoteli ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye.

2. Bishop T.D Jakes


Bishop T.D Jakes yavutse tariki 9 Kamena 1957. Akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 147 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze Potter’s House uru rukaba ari urusengero runini (Mega church) rwakira abantu barenga ibihumi 30,000. Nyuma y’ibi akaba ari umwanditsi ndetse n’umuririmbyi.

1. Bishop David Oyedepo


Bishop David Oyedepo yavutse tariki 27 Nzeli 1954. Akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze urusengero Africaliving Faith Church Worldwide ruzwi cyane nka Winners Chapel International. Ni umushoramari akaba afite kaminuza ebyiri arizo Covenant University na Landmark University. Anafite amazu menshi n’imodoka. Umwihariko we ni uko ari we mupasiteri ufite indege 4 (private jet) mu bapasiteri icumi ba mbere bakize ku isi.

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Simon Butoyi4 years ago
    Mamamamama Ntivyoroshy Kbxa





Inyarwanda BACKGROUND