‘Christmas Carols Concert’ ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.
Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.
Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.
Turavuga ibi mu gihe iyi korali iri kwitegura gukora ku nshuro ya 11, uruhererekane rw’ibi bitaramo ‘Christmas Carols Concert’ mu gitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena.
Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.
Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.
Perezida
wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro y’iki
gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n’amasengesho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, tariki ya 7 Ukuboza 2024, Bwana Hodari yagize ati “Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n’amasengesho turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya hari isengesho ryitwa ‘Noveni’ hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera igikorwa barimo.”
“Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…”
Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw’abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.
Ati “Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy’u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.”
Ni igitaramo kirangwa cyane n’umuziki wa Classic wubakiye ku ndirimbo z’abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z’urukundo n’ibindi.
Bwana Hodari Jean Claude anavuga ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n’aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n’ibindi.
Ariko kandi avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati “Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza.
Twakifuza byinshi birenga ibyo,
kuko hari ibyo tugenda tureka kugira ngo bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo
byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…”
Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali ishikamye
U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.
Si amatsinda y’umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka ‘Secular’, kuko n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.
Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n’urundi. Hari n’amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n’abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.
Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n’abandi, uruganda rw’umuziki rurahomba!
Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye nayo bakiyirimo n’abandi bayivuyemo kubera impamvu z’ubuzima.
Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo “Christmas Carols Concert” ya 2024:
Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.
Ni umuryango watangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n’ahandi.
Ab’ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n’abandi.
Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.
Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.
Chorale de Kigali ya None:
Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n’abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18-70. Abagera kuri 60% ni urubyiruko.
Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.
Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 243.
Ifite kandi 'views' (abamaze kureba ibihangano) bagera 33,130,366. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.
Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y’imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y’ibikorwa byari buri mwaka.
Uyu mwaka ntibisanzwe!
Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya 11 biteguye kuzatanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyabo, ahanini binyuze mu ndirimbo zubakiye ku mwimerere, bashingiye ku kuba mu 2023 hari abagaragaje ko batanyuzwe.
Yagize ati “Kuri iyi nshuro iki gitaramo kirimo ubushyuhe bwinshi kuruta ubushize kuko ubushize hari abatarishimiye umwanya munini twageneye igihangano cya ‘Haendel’ cyari ‘Classic Music’. N’ubundi ‘Classical Music’ izazamo, ariko n’indirimbo zihimbaza mu mico inyuranye no mu ndirimbo abantu bazi zizaba nyinshi.”
Hodari Jean Claude yasobanuye ko mu gutegura iki gitaramo kuri iyi nshuro na none bubakiye ku bitekerezo by’abantu, bagamije kujyanisha n’ibyifuzo byabo kandi barabyubahirije.
Arakomeza
ati “Igitaramo muri rusange kandi cyubakiye ku bitekerezo no ku ndirimbo
twahawe n’abakunzi bacu binyuze ku mbuga nkoranyambaga dukoresha. Ari amazina
y’indirimbo, ari n’uburyo bwo kuryoshya igitaramo, barabitubwiye kandi
twarabyemeje.”
TANGA IGITECYEREZO