Kigali

Chryso Ndasingwa yageze mu Burundi aho agiye gukorera igitaramo cye cya mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/12/2024 23:52
0


Umuramyi Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yageze mu gihugu cy'u Burundi ku nshuro ye ya mbere yitabiriye igitaramo giherekeza umwaka wa 2024.



Ni igitaramo cyateguwe n'itsinda ry'abaririmbyi rya "i'Pendo Sound" rikomeye muri kiriya gihugu. Iki gitaramo cyiswe "Ipendo Event kw'Iriba" kiraba kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024. Ni kimwe mu bitaramo bihenze muri kiriya gihugu cy'u Burundi.

Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Burundi, kandi ko kuva bamutumira yatangiye imyiteguro iganisha kuri iki gitaramo. Yavuze ati "Nditeguye, ndanezerewe gutaramira abarundi tuzagira ibihe by'umunezero."

Ku bijyanye no kuba agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi, yavuze ko yanejejwe no guhabwa ubutumire, ati "Ubutumire nabwakiriye neza, i Burundi mfiteyo umubare munini w'abakunda indirimbo zanjye. Ni inzozi zibaye impamo kujya i Bujumbura".

Yavuze ko azafatanya n'Abarundi kuririmba indirimbo ze zinyuranye bakunda cyane nka "Ni nziza", "Wahozeho", "Wahinduye Ibihe" n'izindi. Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Ipendo Sound ari byo byagejeje mu kuba agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi.

Chryso Ndasingwa azahurira ku ruhimbi na Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana - Abarundi batuye mu Rwanda bakunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na "Muremyi w'Isi" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni n'igice kuri Youtube.

Akigera i Burundi, Chryso Ndasingwa yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe kandi ko yiteguye gutaramana n'abakunzi b'ibihangano bye ndetse abizeza ko ubwiza bw'Imana buzigaragaza mu gitaramo.



Chryso Ndasingwa yageze i Burundi 




Chryso Ndasingwa yishimiye uburyo yakiriwe 


Chryso Ndasingwa yatangaje ko yiteguye gutaramana n'abakunzi b'ibihangano bye i Burundi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND