Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2019 ni bwo hatangajwe inkuru y'incamugongo y'urupfu rw’umubyeyi wa Miss Aurore Kayibanda. Amakuru Inyarwanda icyesha umwe mu nshuti z’uyu muryango ahamya ko ari byo uyu mubyeyi yitabye Imana azize uburwayi akaba yari amaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Miss Mutesi Aurore, ni we bucura mu muryango wa Kayibanda
Ladislas na Mukazera Olive. Avuka mu muryango w’abana bane barimo na
musaza we Hirwa Henry waririmbaga muri KGB watabarutse aguye mu kiyaga cya
Muhazi mu myaka ishize. Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012, kuri
ubu ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Papa we) Ladislas
Kayibanda witabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi yitabye Imana
icyakora yeretswe ibirori by’ubukwe n’umwana we dore ko yerekeje muri Amerika
mu mwaka wa 2018 aho yari atashye ubukwe bw’umukobwa we bwabaye muri Kanama
2018. Kuri ubu nta kintu na kimwe Aurore Kayibanda aratangaza ku rupfu rw’umubyeyi
we nubwo amakuru Inyarwanda yabonye ari uko Kayibanda Ladislas yitabye Imana mu
ijoro ryo kuri uyu wa 18 rishyira 19 Kanama 2019.
Kenshi Aurore Kayibanda yakundaga gufatira urugero ku babyeyi be, urugero ni nkaho mu mwaka wa 2016 yari yeruye ko ku bwe ashaka kugira urugo nk’urw'ababyeyi be cyane ko yakundaga ukuntu ababyeyi be babanaga. Aha yagize ati” Mama na Papa, sinatangira ndondora uburyo njye n’abavandimwe banjye twagize umugisha wo kuba tubafite nk’ababyeyi.
Mu mibereho yacu, kubona urukundo nyarwo kuri mwebwe mwembi bitera
umutima wanjye ibyishimo, tubabonamo ubudakemwa. Murakoze kuba muri urugero
rwiza rw’urushako. Ndabizi nta n’umwe muri mwe w’umuziranenge ariko urugo
rwanyu rwabaye urugero rudasanzwe kuko mwabashije kubyitwaramo neza n’aho umwe
yaba yaragiye akosa. Isabukuru nziza y’imyaka 35, ndabakunda cyane babyeyi.
Nifuza kuzamera nkamwe ninkura."
Aya magambo akaba yarayatangaje mu rwego rwo kwifuriza se Kayibanda Ladislas na nyina Olive Mukazera, isabukuru y’imyaka 35 bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore, ibisobanuye ko bashakanye muri Kanama 1981.
Imana yakire mu bayo uyu mubyeyi ndetse ikomeze abo mu muryango we basigaye,...
Papa wa Aurore yagaragaje kumushyigikira mu irushanwa rya Miss RwandaSe wa Miss Aurore Kayibanda na nyina w'uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 bari batashye ubukwe bw'umwana wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO