Guhera kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, mu Rwanda hatangiye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bangavu batarengeje imyaka 16 muri Basketball. U Rwanda rwakiriye iri rushanwa rwatangiye rutsindwa na Tanzania amanota 42-36.
Ni
umukino wari uwa mbere ku Rwanda ruri imbere y’abafana ariko kandi ukaba umukino
utabaye mubi mu buryo bwa tekinike kuko amakipe yombi yabonye umwanya wo
kwerekana ibishoboka.
Mu mikino itatu u Rwanda rumaze guhuramo na Tanzania muri uyu mwaka rwabashije gutsindamo umwe
Ikipe y'igihugu cya Tanzania
Agace ka
mbere katwawe n’u Rwanda nyuma yo gutsinda amanota 9-7. Agace ka kabiri kabaye
urugamba amakipe yombi anganya amanota 8-8 mbere yo kujya mu gace ka gatatu
Tanzania igahita itsinda amanota 18-12 nyuma ni bwo mu gace ka nyuma Tanzania
yongeye gutsinda amanota 9-7 bityo Tanzania iheruka mu Rwanda mu mikino ya Zone
V U16 iba ibonye amanota abiri y’umunsi.
Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere
Nyirasafari Esperence Minisitiri wa siporo n'umuco yitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry'iri rushanwa
Mugwiza Desire umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA)
Ambasaderi Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda (CNOSR)
Umunezero
Lamla w’u Rwanda yahize abandi mu gutsinda agira amanota 13 mu minota 31’36”
yamaze mu kibuga.
Stacy
Charlene Usanase akaba na kapiteni w’u Rwanda ndetse akaba umukobwa wa
Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC, yatsinze amanota icumi (10) mu
minota 8’04’’ yamaze mu mukino.
Ku ruhande
rwa Tanzania, Paulina Mollel(6) ni we wagize amanota menshi (12) aza imbere ya
Anna Mollel (12) watsinze amanota icumi (10).
Ni umukino ikipe y'u Rwanda yanageze aho irawuyobora ariko biza kwanga
U Rwanda
rugomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Mbere ruhatana na Angola saa kumi n’imwe
zuzuye (17h00’).
Angola
yatsinze Mozambique amanota 76-54 mu mukino wabo wo mu itsinda rya mbere (A)
bahuriramo n’u Rwanda.
Ikipe ya Angola igomba gucakirana n'u Rwanda kuri uyu wa Mbere
Angola ifite abafana i Kigali
Dore uko
umunsi wa mbere wagenze:
Ku Cyumweru
tariki 28 Nyakanga 2019
-Egypt (yatsinze
kuri mpaka) vs South Africa (B)
-Mali 108-32
Uganda (B)
-Rwanda 36-42 Tanzania
(A)
-Angola 76-54
Mozambique (A)
Dore uko
umunsi wa kabiri uteye:
Kuwa Mbere
tariki 29 Nyakanga 2019
-14h45’:
Tanzania vs Mozambique (A)
-17h00’:
Rwanda vs Angola (A)
-19h15’:
Uganda vs Egypt (B)
Bimwe mu bihugu biri mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO