RFL
Kigali

Menya uko wakorera amafaranga kuri Youtube na Google n’inzira imbuga nkoranyambaga zikoresha mu kubona amafaranga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/07/2019 23:00
64


Youtube ni urubuga rukoreshwa mu kureba amashusho, ikaba inzira iri gukoreshwa na benshi mu kwiga ubumenyi bushya. Ikoreshwa n'abatari bacye mu kwagura ubucuruzi bwabo binyuze mu kwamamaza. Ni icyambu kigana ku bukire ku bayikoresheje neza. Muri iyi inkuru tugiye kurebera hamwe uko wabona amafaranga mu gihe washyize ibikorwa byawe kuri murandasi.



Youtube yashinzwe muri 2005 n'abagabo batatu ari bo Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim bose babanje gukorera ikigo cya Paypal nyuma bahavuye baje kwihuza bubaka urubuga rwa Youtube. Video ya mbere yagiye kuri Youtube ni iya Jawed Karim. Youtube yaje kugurwa n’ikigo cya Google muri 2006 angana na miliyaridi 1.65$.

Magingo aya Youtube ifite agaciro gasaga miliyaridi 160$ ushaka kuyigura ni aya wa kwishyura. Kugira ngo Jeff Bezos umukire wa mbere ku isi agure iki kigo cya Youtube byamusaba gusaba inguzanyo kuko we ubwe wenyine ntiyayigura. Ibisa n'ibitari bimenyerewe ku bindi bigo nyuma y'imyaka 13 Youtube igiye mu maboko y’ikigo cya Google agaciro kikubye inshuro zisaga 100.

NI GUTE YOUTUBE IBONA AMAFARANGA CYANGWA IHEMBA ABASHYIRAHO AMASHUSHO (Youtubers)

Image result for images of youtube ads

Ni kenshi iyo turi kureba video tubona nta muntu utwishyuza benshi bidutera kwibaza ko Youtube yaguzwe miliyaridi 1.65$ none nyuma y'imyaka 13 ikaba imaze kwikuba inshuro zijya kungana na 100. Aya mafaranga ava hehe ? Ni nde uyatanga? Icyo wamenya ni uko amafaranga ari twe tuyatanga? Ni njye na we tuyatanga twe tureba ziriya video. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo twakwita 'Adsense' na 'Adswords' aya magambo ni yo Google ikoresha mu kubyaza amafaranga atagira ingano Youtube ndetse n'abakoresha murandasi (internet).

Ikindi twibaza ni kenshi tubona abantu baretse akazi bari basanzwe bakora bagahitamo kujya bashyira ama videos kuri Youtube umunota ku wundi yewe na hano mu Rwanda nureba neza urasanga hari abo uzi. Ese amafaranga bayahabwa na nde? Babona angana gute ? Bica mu zihe nzira?

Tutagiye kure ibigo byinshi ku isi bibarirwa mu mamiliyaridi atagira ingano aho twavugamo Facebook, Google na Instagram kenshi turabikoresha ariko kumenya ngo aya mafaranga batunga bayakura he ni ikibazo! Akenshi amafaranga y'ibi bigo ava mu kwamamaza ibikorwa by’ibindi bigo cyangwa abantu bikorera ku giti cyabo ndetse aha ni naho ibinyamakuru byose byaba ibyandika ndetse n'amateleviziyo n'amaradiyo byose bikura amafaranga.

Itandukaniro rya AdWords na AdSense bikoreshwa na GOOGLE mu kwishyura ndetse no kwishyuza abakorera ibikorwa byabo kuri murandasi ari naho Youtube ibarizwa:Image result for images of adsense and adwords

ADWORD iri jambo ni ryo ryasimbujwe ijambo Ads tumenyereye haba ku binyamakuru byandika cyangwa iyo tureba videos kuri Youtube turaribona. Icyo risobanuye ni uko hari abantu baba bishyuye Google hanyuma yo ikaza kwamamaza ibikorwa byabo bitewe n'abo bahisemo bashaka ko babimenya ndetse n'aho baherereye. Urugero niba ari ikigo cyo mu Bushinwa gishaka kwamamaza ibikorwa byacyo ku banyarwanda aha Google izavugana n’iki ikigo nyuma Google yo izareba imbuga zikunzwe gusurwa cyane n'abanyarwanda abe ari ho ishyira 'Ads'. 

Ubundi buryo ni uko Google yo izajya muri sisiteme (System) yayo ishyiremo ko umuntu wo mu Rwanda naramuka afunguye murandasi akajya gusoma amakuru ku rubuga runaka cyangwa akajya kureba videwo runaka kuri Youtube, hazahita hazaho aka 'Ads'. Ni ko bigenda noneho umuntu akabona nyuma ubutumwa bwa cya kigo buratambutse bikaba akarusho nugakandaho kuko ni byo bizemeza neza ko wabubonye.

ADSENSE bwo ni uburyo google ikoresha noneho yishyura babantu yagiye ikoresha imbuga zabo yamamaza mwa butumwa bwatanzwe n’ikigo gifite ibicuruzwa runaka, urugero niba umuntu ufite ikinyamakuru cyandika noneho ya ads igaragaza ibikorwa byikigo runaka ikazaho noneho wamusomyi akaza akayikandaho cyangwa akayifungura aha amafaranga google izafata izayagabana na nyiri ikinyamakuru.

Ushobora kwibaza ngo amafaranga wa muntu ayabona gute? Ni ukuvuga hari system ya Google uba waragiyemo ugahitamo uko bazajya bakoresha baguha amafaranga yawe. Akenshi bayatanga binyuze kuri sheki cyangwa kuri konte ya Banki, nyuma bitewe n'amahitamo ya nyiri ubwite ni we uhitamo uburyo bumunogeye.

Nuza kureba neza ibinyamakuru bikomeye ku isi nta banner cyangwa umwanya wabugenewe bagira bashyiramo itangazo runaka cyangwa ibirango by’ikigo runaka, gusa hano mu Rwanda ni bwo buryo tugikoresha. Nushishoza neza, urasanga ibinyamakuru byandika hano mu Rwanda, bifite ibyapa bya MTN cyangwa ibyapa byamamaza Skol, aha ku bijyanye n'amafaranga, Skol cyangwa MTN ivugana na nyiri urubuga nyuma akajya yishyurwa bitewe nuko bavuganye. Gusa ibi si byiza kuko hari ibigo bitoya bitabona uko byamamaza ibikorwa byabo kuko biba bihenze cyane. Ibi bigikora hano mu Rwanda ndetse na hafi ya Afrika yose bitandukanye n'ibihugu byamaze kugera kure mu ikoranabuhanga kuko bo igikorwa nuko bya bigo bikennye bifite amafaranga macye iyi mikorere igezweho ya Google, izabifasha kugeza ibikorwa byabyo ku baguzi bitabahenze cyane.  

IMIKORERE YA YOUTUBE

Image result for images of youtube adsTugarutse kuri Youtube ya Google yo uko ikora hari abantu bazana inkuru zabo (Youtubers), indirimbo cyangwa ibiganiro byigisha nyuma uko birebwa cyane ni ko ubona amafaranga, gusa aya mafaranga ba nyiri Youtube ari bo Google, na bo amafaranga bishyura aba 'Youtubers' bayakura mu kwamamariza abantu bafite serivise cyangwa bafite ibicuruzwa bifashishije za videwo twe tugenda tugashyira kuri uru rubuga. Uko bigenda ni uko naho bashyiramo za Ads twavuze haruguru, naho amafaranga nyiri igikorwa wazanye ya Ads ashaka gushishikariza abantu ibikorwa bye we yishyura ba nyiri Youtube nyuma amafaranga babonye bakayagabana na wa wundi washyizeho ya videwo yakoreshejwe bamamaza cya gikorwa. 

Gusa aha naho niba umuntu umwe yarebye videwo agakanda kuri ya Ads yaje ari kuyireba, amafaranga kuri nyiri videwo ariyongera cyane kurusha wa wundi wayirebye ntakandeho. Ni yo mpamvu ushobora gushyira videwo yawe kuri Youtube ukagira umubare munini w'abayirebye undi akagira muto nyuma ukabona yakurushije amafaranga, nta kindi kibitera usibye Ads, bitewe n'uburyo zarebwe. Ikindi ntabwo bashobora kukwishyura nibura utaragira amafaranga angana 100$ kuri konte yawe.  

Ese buri muntu wese washyize videwo kuri Youtube arishyurwa?Image result for images of youtube adsNtabwo buri muntu wese ushyize videwo kuri Youtube yishyurwa ako kanya bifata igihe bitewe n’imikorere ya nyiri ubwite. Ni ukuvuga nufungura youtube channel ntabwo uzashyiraho videwo imwe ngo batangire kuguhemba bizafata igihe. Icya mbere, bazabanza kureba umubare w'abantu barebye videwo ufite kuri channel yawe, nibura nugeza ku bantu 10,000 ni bwo youtube channel yawe izaba yemerewe kuba 'Monetized' cyangwa kuba watangira kwishyurwa kuri buri video ushyizeho hashingiwe ku bazayireba. 

Gusa kugera kuri uru rwego Youtube bo ubwabo ni bo bakohereza email ikubwira ko wateye intambwe, iyo ntayo urabona uba ugisabwa gukora cyane. Aha nta kindi kigendeweho, ubusanzwe niba videwo yarebwe n'abantu 1000 akenshi uba ushobora kubona amafaranga 2$ ari nayo baheraho bishyura bigakomeza kuzamuka uko abantu bayireba biyongera. Ikindi iyo yagiyemo za Ads twavuze haruguru ariyongera. Ni kenshi twumva ngo umuhanzi wo hanze yakoreye amafaranga aruta ay'abandi ku mwaka kurusha abandi. 

Urugero muri Amerika kuko bo bamaze kugera kure muri ubu bucuruzi ni ho biba cyane kuko birashoboka ko indirimbo imwe ishobora kurebwa inshuro miliyaridi cyangwa inshuro tiliyaridi. Iki gihe bayoramo amafaranga menshi. Gusa ikibazo ubu twe turajwe ishinga nacyo ni ugutunga indirimbo mu gihe bo babirenze dore ko ubu bazirebera kuri murandasi (internet). Hari n'ubundi bucuruzi bugezweho bukoreshwa bagurisha indirimbo, akaba ari uburyo bwitwa 'streaming services' tuzagarukaho mu nkuru yacu ikurikira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zamiri clément4 years ago
    Ubundi nkizinkuru nizo tubadukeneye KBS . murakoze cyane mutumye nsobanukirwa ibintu nahoraga nibaza. Thx so much.
  • Emery HABONIMANA4 years ago
    Murakoze Cane Ku Makuru menshi yungura ubumenyi mudasiba kuduhereza,je ndi mu Burundi Kandi Ndakurikirana Inkuru Mutugezaho
  • Nz'Abo4 years ago
    Iki kiganiro nacyemeye giteguranye Ubuhanga
  • Pacman4 years ago
    Muraho? Ese kugirango Umuntu afungure YouTube Chanel bisaba iki ? Mwamufasha iki kugirango atangite Ubwo bucuruzi ?
  • loady MAN-B4 years ago
    Ntacyiza nkokuba tubafite murahatubereye murakoze
  • Bizimana deny4 years ago
    inama zanyu ninjyirakamaro
  • manzi aristide4 years ago
    Ese ko mfite channel conditions zose narazujuje ark AdSense nayifunguje nabi harimo errors ntakuntu wakongera ukayikosora ra muzabitubwireho kbx
  • Kwizera daniel4 years ago
    Ese ko ibyo ari kuri youtube gusa mwazadusobanuriye no kuri fb. Ese umuntu yakicara akabyifungurira? Mudusubize
  • Nshimiyimana Eric4 years ago
    Turabashimiye cyane, gusa hari ukeneye kwiga byumwihariko uburyo umuziki ucuruzwamo, Mwamufasha iki? Murakoze cyane
  • ushizimpumumu pierre4 years ago
    eeeeee ibi nibyiza cyane nonese bisaba iki kugirango uyi funguze ibe iyawe. ese ayomafaranga kowavuze 2 ni dorari.? hanyumase nokuzindi mbuga birakunda
  • munanira vincent4 years ago
    njye mfite amatsiko yokumenya agaciro ka biriya bihembo youtube itanga bya Gold na nibindi kubafite abantu 1000000 kuza mura urugero kiriya bahaye Afrimax tv nangahe cya silver murakoze
  • Claude Dusabimana (Mr Claude)4 years ago
    Murakoze cyane iyi nkuru ni ingenzi cyane,njye nagize views 1000 ariko ntabwo ndahembwa?
  • Biraronderwa Destin4 years ago
    Bigute bakorera amafaranga kuri Facebook cank Amazon , eBay ..
  • Ndayambaje Aimé4 years ago
    Ni Byiza cyane gukoresha izo mbuga nkoranyambaga peuh tubitangire nonaha ahubwo
  • Theos4 years ago
    Ni gute nafungura YouTube account ese bisaba iki? Murakoze.
  • Nshimiyimana David 4 years ago
    Mwiriwe neza? Nukuri ndabikunze, nonese mwambwiye ukuntu nafungura YouTube channel ko nange najya nkora video nkashyiraho? Murakoze cyane mumfashe
  • Nshimiyimana David 4 years ago
    Mwiriwe neza? Nukuri ndabikunze, nonese mwambwiye ukuntu nafungura YouTube channel ko nange najya nkora video nkashyiraho? Murakoze cyane mumfashe
  • Hakizimana Ibrahim4 years ago
    Ni gute nafungura account kuri YouTube ngo ntangire ubwo bucuruzi?mudusobanurire inzira bicamo.murakoze
  • Jean d'amour 4 years ago
    murakoze kubw'amasomo meza mutwigisha!nonese ni mwansobanuriye ukuntu wafungura Chanel kuri YouTube!murakoze!
  • Shaban elia4 years ago
    Murakoze kuduhungura nabyibazagaho bikayobera nonese nigute umuntu yafungura YouTube shannel





Inyarwanda BACKGROUND