Jay Polly umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ufatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba muri Hip Hop y’u Rwanda, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nyirizina”. Nyuma y’iyi ndirimbo twagiranye ikiganiro n’uyu muraperi wakomoje kuri byinshi muri gahunda ze za muzika, ubuzima bwe bwite anasubiza ibibazo by’amatsiko.
Jay Polly aganira na Inyarwanda yatangaje ko kugeza magingo aya ari gukora kuri Album ye nshya izaba iriho indirimbo nyinshi zirimo n’izo amaze igihe ashyira hanze. Iyi album izaba ikubiyemo indirimbo yagiye yandikira muri gereza ubwo yari afunze mu minsi ishize. Jay Polly watuganirije byinshi ku muziki we yanakomoje ku buzima bwe bwite aho yahishuye ko ashimira bikomeye umuryango we udahwema kumuba hafi umunsi ku wundi.
Jay Polly ahamya ko umukobwa we yatangiye kumwereka impano mu muziki
Uyu muraperi wanahishuye ko ajya abona impano y’ubuhanzi ku mukobwa we yatangaje ko adashobora kumureka ngo akore umuziki atabanje kurangiza amasomo. Icyakora nubwo ashaka ko umwana we abanza kwiga ariko nanone ngo amubonamo ubuhanga mu buhanzi. Jay Polly yabajijwe ibijyanye n’imodoka asigaye agendamo byavugwaga ko yahawe numufana.
Imodoka bivugwa ko Jay Polly yahawe n'umufana we
Nubwo ateruye ngo ahakane ko ari umufana wamuhaye iyi modoka nk’impano, Jay Polly yatangaje ko yikokoye akayigura mu mafaranga abakunzi ba muzika bagiye bamuha. Tubibutse ko uyu muhanzi ari umwe mu bakomeye bakorera muzika yabo mu nzu ya The Mane aho ahuriye n’abandi bahanzi nka Queen Cha, Safi Madiba ndetse na Marina.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAY POLLY
TANGA IGITECYEREZO