RFL
Kigali

Kenny Sol umwe mu bagize Yemba Voice yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere “ Njye nawe”–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2019 6:32
1


Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bamenyekaniye mu itsinda rya Yemba Voice, mu minsi ishize abagize iri tsinda bumvikanye ko nubwo itsinda ryagumaho ariko buri wese abohowe kuba yakwikorana umuziki. Aha uwitwa Bill Ruzima niwe wabanje gushyira hanze indirimbo ye ya mbere. Uwahise akurikira muri aba bahanzi ni Kenny Sol.



Kenny Sol ni umusore wize muzika mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho yahuriye n’abandi basore barimo Mozey na Bill Ruzima bakora itsinda rya Yemba Voice, mu gihe iri tsinda ryari rimaze gushinga imizi abarigize bafashe icyemezo cyo kwikorana umuziki ariko nanone birinda gusenya icyo bari bubatse itsinda barigumishaho icyakora bemeza ko buri wese mu itsinda yemerewe kwikorana umuziki.

Kenny sol

Kenny sol umusore wakuriye mu itsinda rya Yemba Voice

Uyu muhanzi Kenny Sol nyuma yuko aya mabwiriza asohotse yahise atangira kwikorana umuziki, indirimbo ya mbere yahereyeho ni iyitwa ‘Njye nawe’ iyi magingo aya akaba ariyo yashyiriye hanze amashusho yayo. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kenny Beats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na  Alvin umusore nubundi wari usanzwe akorera amashusho y’indirimbo itsinda rya ‘Yemba Voice’.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA KENNY SOL

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Asman ezmo1 month ago
    Ndakwemera bro





Inyarwanda BACKGROUND