Kigali

Queen Cha yatuganirije ku ndirimbo yakoranye na Social Mula aduhishurira ko ari umugambi wari umaze imyaka 4-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/04/2019 8:32
1


Queen Cha yashyize hanze indirimbo yise “I Promise” yakoranye na Social Mula, nyuma yo gukorana iyi ndirimbo Inyarwanda twashatse Queen Cha nka nyiri indirimbo ngo atuganirize kw'ikorwa ry’iyi ndirimbo, aha yadusobanuriye byinshi ndetse anaduhishurira ko gukorana na Social Mula ari umugambi bari bamaranye imyaka ine.



Queen Cha yaduhishuriye ko iyi ndirimbo ari umushinga bafatanyije na Social Mula cyane ko ari indirimbo yandikiwe muri studio ahakorewe iyi ndirimbo. Queen Cha watuganirije byinshi kuri iyi ndirimbo yatangaje ko asanga ari indirimbo yakiriwe neza cyane n'ubwo itaramara igihe kinini isohotse. Queen Cha yadutangarije ko we na Social Mula bari bamaze imyaka ine bategura gukorana indirimbo ariko bikarangira byanze.

Queen Cha

Queen Cha niwe muhanzikazi ufite igikombe cy'uhiga abandi bagore muri muzika y'u Rwanda

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha na Social Mula mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Bob. Amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na AB Godwin umusore usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo muri The Mane. Muri iki kiganiro Queen Cha yatangaje ko kuri ubu afite ibikorwa byinshi ari guteganya gukora kandi bizajya hanze mu minsi ya vuba.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Allafat5 years ago
    stint



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND