Kigali

Kwibuka31: Siborurema Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yashyize hanze indirimbo 2 z'ihumure – Zumve

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/04/2025 12:41
0


Umuhanzi akaba n’umuvangamiziki Siborurumema Emmanuel uzwi nka MC, DJ Emmy zo Super Talent yashyize hanze indirimbo ebyiri, "Ihorere Rwanda" na "Imfura z'ikigembe" zihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Siborurema Emmanuel uzwi nka MC, DJ Emmy zo Super akaba umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyize hanze indirimbo ebyiri zo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indirimbo ‘Ihorere Rwanda’ ni iyo yatuye Igihugu n’abarokotse hamwe n’abanyarwanda bose muri rusange nk’uwarokotse kandi urwana no kwiyubaka.

Yahimbye indi ndirimbo yise ‘Imfura z'ikigembe na gisagara’ yahimbiye Umurenge w’iwabo ku bwo kumuba hafi ndetse no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu murenge we.

Avuga ku nganzo ye y’ubuhanzi, yasobanuye ko nk’uko bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baba bari mu mwuka wera, nawe aba ameze nk’uri kuganira n’abe bagiye.

Yagize ati “Nk'uko ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana iyo aririmba aba aganira n’Imana, abakora izi ndirimbo natwe tuba tuganira n'abacu kandi tunasana imitima y’abanyarwanda.”

Yavuze kandi ko iyi mpano y'ubuhanzi yaje nk'intwaro yo kwikura mu gahinda yari yarasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze. Yagize ati "Nanze guheranwa n'agahinda nkoresha impano yanjye mu kwirinda ubwigunge bwo mu buzima bwa buri munsi."

Siborurema Emmanuel arashimira InyaRwanda, Catholic University of Rwanda, EP Rusagara (Ecole Primary Rusagara) "babasha kunyumva mu gihe dusanzwe tunakorana neza, nkabasa n'imiryango bireba gufasha abahanzi bakora izi ndirimbo". 

Abandi ashimira ni Umurenge wa Kigembe, Meya w'Akarere ka Gisagara, Gitifu wa Kigembe, Mukecuru Duhozanye, Tintos Beah, Murokore n'abandi "bamfashije mu rugamba rwo  kwiyubaka".

Incamake ku mateka ya Siborurema Emmanuel

Siborurema yarokokeye Jenoside mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kigembe. Abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gahabwa, bakaba barimo Se witwaga Munyentwali Michel na ba se wabo babiri, mushiki we, "abandi ni abo bo mu muryango bari mu cyuzi bita Cyamwakizi kiri i Kansi muri Gisagara".

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye intimba n'agahinda "kuko uwo data yagiye ndi igitambambuga numva ibigwi bye ntamuzi, gusa mama yabaye intwali n'umuryago avukamo batarwanaho ku bw'amahirwe nasigaranye na mushiki wanjye bita Mukeshimana Rose turi kurwana n'ugamba rwo kwiyubaka nk'amashami yashibutse ngo twuse ikivi."

Ati: "Nk'intore yatojwe nkunda kwishakira inzira ariko ntibiba byoroshye gukora umuziki no gutanga ubutumwa mu bihangano ndi imfubyi dore ko mbikora nikoze ku mufuka, gusa rimwe na rimwe nkabona abafatanyabikorwa bampa akazi". 

Uyu musore uvuga mu Karere ka Gisagara yagarutse ku busabe bwe ati: "Mpamya ko mbonye Management yewe n'imiryango bireba nka Ibuka, Minubumwe n'abandi babasha kumva agahinda k'imfubyi baamfasha cyangwa bakankorera ubuvugizi, ubutumwa burwanya ingengabitekerezo bunubaka ngira mu bihangano bwagera kure".

Yavuze ko ajya agira ihungabana ku bw'ibyamubayeho "ariko nkahagarara kigabo dore nk'imfubyi najye nagiye ndera abandi bana batishoboye". Ati: "Mba numva nanakomera mbonye ubushobozi. Ndashimira by'umwihariko umurinzi w'igihango ku rwego rw'igihugu uwo twita Mukecuru Duhozanye watubaye hafi nk'imfubyi ujya unakora ubuvugizi ku nganzo yanjye".

Emmy Zo Super Talent yashyize hanze indirimbo ebyiri zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Emmy Zo Super Talent asanzwe ari umuhanzi ndetse akanavanga imizki

Reba indirimbo 'Ihorere Rwanda' ya Emmy Zo Super Talent



Reba indirimbo 'Imfura z'Ikigembe' Emmy Zo The Talent yahimbiye abo mu murenge w'ao avuka








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND