RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Kigali niyo yasorejweho amajonjora, kurikirana uko iki gikorwa cyagenze - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/12/2018 15:38
3


Umujyi wa Kigali niwo usorejweho mu gikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. N’ubwo benshi bajya kwiyamamariza mu zindi ntara baba n’ubundi baturutse I Kigali, uyu mujyi nawo uri mu haba hateganyijwe hava abakobwa bahagarariye uyu murwa mukuru w’igihugu.



Kuri uyu wa 6 tariki 29/12/2018 nibwo igikorwa cyo gutoranya aba bakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali kiri kubera I Remera muri Hilltop Hotel. Hitabiriye abakobwa benshi ugereranyije n’uko byari byifashe hatoranywa abo mu ntara zindi uvanyemo Kayonza, dore ko ho hari abakobwa barenga ijana.

Miss Rwanda

Gutoranya abazaharagarira umujyi wa Kigali byabereye muri Hilltop hotel

Saa munani: Abakobwa bitabiriye irushanwa bamaze kuganirizwa ku bijyanye n’amabwiriza n’ibindi bitandukanye bibafasha kumva neza igikorwa bagiyemo uko kigiye kugenda. Hatangiye ibijyanye no kubapima uburebure, ibiro no kumenya imyirondoro yabp ngo harebwe niba bujuje ibisabwa ku mukobwa witabira iri rushwanwa.

Umukobwa wemerewe guhatana muri Miss Rwanda agomba kuba nibura afite imyaka 18 kandi ntarenze 25, ibiro nibura 45, ntibirenge 75, uburebure nibura bwa santimetero 170. Ibi nibyo bisuzumwa hanyuma ababyujuje bagahabwa amahirwe yo kujya imbere y’akanama nkemurampaka ngo kitegereze ubwiza bwabo, intambuko, ibitekerezo byabo ndetse n’uburyo basobanura ibyo bitekerezo.

Aba ni bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda i Kigali

Saa kumi:Abakobwa bose bapimwe bageraga kuri 80, Muri bo 30 nibo babashije gukomeza mu irushanwa kuko bujuje ibisabwa n'irushanwa yaba imyirondoro, uburebure ndetse n'ibiro. Nyuma yo gutoranya abujuje ibisabwa abakobwa 29 babashije gutambuka berekeje aho bagomba kwambarira imyambaro bari bwiyerekanemo imbere y'akanama nkemurampaka.

Dore amazina y'abakobwa 30 bahataniye kuzaharagarira umujyi wa Kigalki muri Miss Rwanda 2019:

1. Umutoni Blandine

2. Umuhoza Noella

3. Bisengimana Marie Quentine

4. Esther Favour

5. Uwase Audrey

6. Umuhire Anipha

7. Mutoni Christine

8. Umubyeyi Marie Joyeuse

9. Uwase Sangwa Odile

10. Mirembe Ornella Melodie

11. Gakunde Iradukunda Prayer

12. Ibyishaka Aline

13. Mbabazi Doreen

14. Sugi Diane

15. Umutoni Grace

16. Niyokwizerwa Henriette

17. Niyonshuti Assoumpta

18. Habimana Blanche

19. Nimwiza Meghan

20.Shami Lamique

21. Usanase Ariela

22.Ujeneza Anne Marie

23. Ishimwe Joyce

24. Annastasha Ashley

25. Bamureke Grace

26. Kiconco Doreen

27. Uwase Mallion

28. Muhoza Christella

29. Mutesi Solange

30. Umulisa Divine

Saa Kumi n'igice (16:30): Abakobwa bose uko ari 30 bamaze kwiyereka akanama nkemurampaka mbere y'uko batambuka umwe umwe bababwa ibibazo bitandukanye biri bugaragaze ubuhanga bwabo bushobora no kubatambutsa bagahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019. Akanama nkemurampaka ntikahindutse, kagizwe na Mutesi Jolly, Uwase Marie France ndetse na Iradukunda Michelle.

Niyonshuti Assoumpta wari wanahataniye i Kayonza niwe ubimburiye abandi kujya imbere y'akanama nkemurampaka. Ahawe yes/yego n'abakemurampaka bose

Muhoza Christella niwe wakurikiyeho, nyuma yo kugaragaza ibitekerezo bye abagize akanama nkemurampaka bose bamuhaye No/Hoya

Mirembe Ornella MelodieMirembe Ornella Melodie yakurikiyeho. Yabajijwe niba asobanukiwe impamvu ababyeyi be bamwise 'Melodie' avuga ko umubyeyi we yamusobanuriye ko ari uko yariraga nk'uririmba akiri uruhinja. Yabashije guhabwa yes/yego n'abakemurampaka bose.

Gakunde Iradukunda Prayer niwe wakurikiyeho. Nyuma yo gusubiza yahawe yes/yego n'abakemurampaka bose.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yaherekeje uru rugendo kuva i Musanze kugera i Kigali 

Mutesi Jolly atanga yes/yego

Iradukunda Michelle, umwe mu bagize akanama nkemurampaka aha yes'yego umwe mu bakobwa bahatana

Mutoni Christine niwe nimero 5, nyuma yo kubazwa n'akanama nkemurampaka yahawe no/hoya n'abakemurampaka bose.

Nimero 6,Kiconco Doreen niwe wakurikiyeho, yakunze kwibeshya avuga ko ashaka kuba nyampinga w'u Rwanda wa 2018, nawe byarangiye ahawe no/hoya n'abagize akanama nkemurampaka bose

Nimero 7, Usanase Ariela niwe wakurikiyeho, nyuma yo gusubiza yahawe yes/yego n'abakemurampaka 2, umwe niwe wamuhaye no/hoya.Akanama nkemurampaka

Lucky niwe MC muri iki gikorwa

Nimero 8, Uwase Audrey niwe ukurikiyeho, nyuma yo kugaragaza ibitekerezo bye ahawe no/hoya n'abagize akanama nkemurampaka boseNimero 9 witwa Ishimwe Joyce, nyuma yo kwisobanura ku bakemurampaka ahawe yes/yego 2 ndetse na No/Hoya imweNimero 10 yitwa Niyokwizerwa Henriette.Uyu mukobwa avuga ko akora umwuga wo kuboha ibirago, nyuma yo kuganira n'akanama nkemurampaka yahawe yes/yego 2 na No/Hoya imwe.Umutoni Blandine niwe wambaye nimero 11,mu kwisobanura ku bakemurampaka yavugaga ko yizeye neza ko ari we nyampinga w'u Rwanda wa 2019. Yahawe No/Hoya n'abakemurampaka bose bamusobanurira ko yiyizeye ariko akaba adafite ibitekerezo bifatika

Bamureke Grace wambaye nimero 12 niwe wageze imbere y'akanama nkemurampaka nyuma ya Blandine. Uyu mukobwa yahuye n'ikibazo gikomeye nyuma yo kubazwa urundi rurimi yisanzurasmo rutari ikinyarwanda, dore ko yahisemo igifaransa ariko bikarangira bimunaniye kwisobanura neza muri uru rurimi. Yabajijwe niba yashobora icyongereza arikiriza ariko nabwo birangira atabashije kwisobanura neza ari nabyo byatumye ahabwa No/Hoya n'abakemurampaka bose

Nimero 13 ni Uwase Mallion. Nyuma yo gusubiza ibibazo yabajijwe n'akanama nkemurampaka yahawe Yes/Yego n'abakemurampaka boseNimero 14 yitwa Ibyishaka Aline. N'akanyamuneza kenshi, uyu mukobwa yasubije akanama nkemurampaka birangira abakagize bose bamuhaye Yes/Yego

Umubyeyi Marie Joyeuse ufite nimero 15 niwe wakurikiyeho, nyuma yo kwisobanura imbere y'akanama nkemurampaka ahabwa yes/yego n'abakemurampaka bose

Annastasha Ashley yakurikiye na nimero 16 Joyeuse gusa yari afite ubwoba bwinshi imbere y'akanama nkemurampaka ku buryo byabaye ngombwa ko bamuha n'amazi yo kunywa ngo asubize umutima mu nda. Nyuma yo kuvuga ibitekerezo bye, yahawe yes/yego n'abagize akanama nkemurampaka bose

Nimero 17 witwa Umutoni Grace wiga muri Akilaha Institute for Women niwe wakurikiye nyuma ya Ashley, yahawe yes/yego n'abakemurampaka boseNimero 18 yitwa Umuhire Anipha, nyuma yo kugaragza ibitekerezo bye imbere y'abakemurampaka yahawe yes/yego n'abakemurampaka bose

Nimero 19 witwa Ujeneza Anne Marie yageze imbere y'akanama nkemurampaka amaze gusubiza abakemurampaka babiri bamuha no/hoya ntiyabyakira atangira kwinginga ngo bamuhe amahirwe. Lucky wari MC yamusabye gusohoka akongera kwinjira nk'uje bushya gusa abakemurampaka bamubwira ko abahatana bose bahabwa amahirwe angana, bityo akaba atakongera guhatana, dore ko uyu mukobwa ari ubwa kabiri yari ahatanye. inshuro ya mbere yahataniye i Rubavu. uyu mukobwa yahawe no/hoya 3.

Nimero 20 yitwa Bisengimana Marie QuentineNimero 21 ni Mbabazi Doreen unagarutse mu irushanwa ubwa kabiri yahawe No/Hoya 3

Nimero 22 yitwa Nimwiza Meghan, yahawe yes/Yego 3Nimero 23 yitwa Shami Lamique, nyuma yo kujya imbere y'akanama nkemurampaka yahawe yes/yego 2 ndetse na no/hoya 1

Nimero 24 yitwa Habimana Blanche ni umwe muri bacye cyane bahisemo kubazwa mu rurimi rw'igifaransa nk'urundi rurimi bisanzuramo rw'amahanga, dore ko abaye uwa 3 mu bakobwa biyamamaje mu ntara zose z'igihugu bageze imbere y'akanama nkemurampaka. Uyu mukobwa yavuze ko yize ibyo atifuzaga kubera ko ibyo yize yabihitiwemo n'ababyeyi be, birangira nyuma yo gushishoza ku bisubizo bye, akanama nkemurampaka kamuhaye no/hoya 3.Nimero 25 yitwa Uwase Sangwa Odile, nyuma yo guhura n'akanama nkemurampaka yahawe yes/yego 3Miss Rwanda

Nimero 26 ni Sugi Diane, nyuma yo kubazwa n'akanama nkemurampaka yahawe yes/yego 3

Esther Favor niwe wambaye nimero 27, ni ubwa kabiri yari aje mu irushanwa, dore ko i Kayonza nabwo yahatanye ntabashe kuba mu bazahagararira uburasirazuba. Nyuma yo kugaruka kugerageza amahirwe i Kigali, uyu mukobwa yabonanye n'akanama nkemurampaka, nyuma yo gusubiza ibibazo yabajijwe ahabwa yes/yego 3Umuhoza Noella niwe nimero 28, nyuma yo kubazwa n'akanama nkemurampaka yahawe yes/yego 1 na no/hoya 2.Nimero 29 ni Mutesi Solange. Yahawe yes/yego 3 ibyishimo biramurenga asohoka afite akanyamuneza dore ko atari ubwa mbere yari aje mu irushanwa, n'ubwo ataragera umwanya wo kumenya neza niba bari bumutoranye mu bazahagararira umujyi wa Kigali

Nimero 30 ni Umulisa Divine wanahatanye i Kayonza ariko ntabashe gutsinda. Nyuma yo guca imbere y'akanama nkemurampaka yahawe no/hoya 3

Aba bakobwa 30 bose bamaze guca imbere y'kanama nkemurampaka, ni ku isaha ya saa tatu zuzuye (21:00), bivuze ko igikorwa cyo kubaza aba bakobwa bose cyafashe amasaha ane n'igice. ubu hakurikiyeho ko abakobwa uko ari 30 batambuka imbere y'akanama nkemurampaka hanyuma nako kakajya guhitamo abitwaye neza bakwiriye kuzahagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019.

Saa tatu n'igice: Akanama nkemurampaka kavuye kwiherera aho kazanye imyanzuro ikubiyemo abakobwa bakwiriye guhagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019. Mu kanya gato cyane abo bakobwa bari buve muri 30 bahatanye baraba bari gutangazwa.

Dore amazina y'abakobwa 6 bazahagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019:

Niyonshuti Assoumpta nimero 01

Umutoni Grace nimero 17

Gakunde Iradukunda Prayer nimero 04

Nimwiza Meghan nimero 22

Ibyishaka Aline nimero 14

Uwase Sangwa Odile nimero 25

Nyuma y'uko abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali bamenyekanye, hazakurikiraho igikorwa cyo gihutamo abakobwa bazajya mu mwiherero bazaherwamo inyigisho n'impamba izabafasha kujya imbere y'akanama nkemurampaka hakamenyekana uzaba nyampinga w'u Rwanda 2019.

Kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzaba Miss Rwanda 2019 byariyongereye ugereranyije n'ibyahembwe ba nyampinga babanje ndetse hazanahembwa ibisonga 2. Nyampinga azahabwa imodoka, ajye ahumbwa ibihumbi 800 buri kwezi by'amafaranga y'amanyarwanda mu gihe cy'umwaka, abe brand ambassador wa Cogebanque n'ibindi bihembo bitandukanye.

Igisonga cya mbere kizahembwa miliyoni y'amanyarwanda ndetse igisonga cya kabiri gitsindire ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

Amafoto: Cyiza Emmanuel/Inyarwanda

">

">

">

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukundwa5 years ago
    All the best to all of you beautiful,,, gusa utazabazabasha kwegukana ikamba azakomere ibyiza by, Iyaduhanze idupangira ni byinshi cyaneeeee
  • Nkuriza5 years ago
    Igishimishije ni uko n'abakobwa babi bitinyutse bakaza kunyura imbere ya Camera bigaragara ko nta nkumi yigaya.
  • mc popo5 years ago
    ndabona kgl ifite abakobwa bacyeyemo da! arko muge mureba bariya bantu bo kumuhanda bishwe ni inzara cgwa abadafite aha baba nabo mubazirikane kuko ayo mafaranga mutagaguza ngo ngo niza miss abo mwohereza hanze mbona batarenga umutaru bakagaruka amaramasa turabirambiwe kbs





Inyarwanda BACKGROUND