Kuri iki cyumweru tariki 16/12/2018 ku isaha ya saa saba z’amanywa nibwo twasesekanye ku Inzozi Beach Hotel mu karere ka Rubavu ahagiye kubera amajonjora, hagatoranywa abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Rubavu ni umujyi usanzwe uzwiho cyane kugendwa na benshi kubera ubwiza bwawo bushimangirwa n’ikiyaga cya Kivu. Uyu mujyi niwo ugiye kuberamo amajonjora yo guhitamo abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.
Ubwo twasesekaraga ku Inzozi Beach Hotel, bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bari bamaze kuhagera ngo bagerageze amahirwe yabo. Mu gasusuruko n’umutuzo mwinshi w’aha ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, mu kanya gato haraba hatangiye ibijyanye no gupima aba bakobwa ibiro byabo n’indeshyo ari nako batanga imyirondoro yabo ngo harebwe niba bihuye n’ibyifuzwa mu irushanwa.
Rubavu ibaye iya kabiri yakiriye amajonjora, dore ko Musanze ari yo yabanje hatoranywa abakobwa 5 bazahagararira intara y’Amajyaruguru. Abatowe mu Majyaruguru ni Kabahenda Ricca Michaella, Teta Mugabo Ange Nicole, Munezero Adeline, Gaju Anitha ndetse na Ishimwe Bella. Intara y’Uburengerazuba irahagararirwa na nde? Nibyo turi bumenye mu kanya, komeza gukurikirana INYARWANDA, tukugezaho amakuru yose ajyanye n’uyu muhango wo gutoranya aba bakobwa.
Amafoto y'uko byifashe mbere y'uko irushanwa nyir'izina ritangira:
Amajonjora agiye kubera ku Inzozi Beach Hotel
Bamwe mu bari mu myiteguro itandukanye ijyanye na Miss Rwanda 2019
Ni ku nkengero neza neza z'ikiyaga cya Kivu
Abanyamakuru bahageranye akanyamuneza ngo baze no kugeza amakuru ku banyarwanda
Bamwe mu baje kugerageza amahirwe bamaze kuhagera
Ahari bubere amarushanwa naho hamaze gutegurwa
Mwiseneza Josiane waje guhatana aje n'amaguru kuva ku Nyundo
Abakobwa batangiye kubazwa imyirondoro no gufatwa ibipimo
i Rubavu hari hitabiriye abakobwa 17, dore amazina ya 13 babashije gukomeza ngo bahatane mu irushanwa nyuma yo gusanga bujuje ibijyanye n'imyirondoiro, uburebure n'ibiro:
Ukeye Mireille
Uwimana Triphine Mucyo
Uwingeneye Safa Claudia
Igihozo Mireille
Ujeneza Anne Marie
Umutoni Deborah
Mbabazi Doreen
Umutoni Yvette
Tuyishime Vanessa
Uwase Tania
,Mwiseneza Josiane
Umutoni Gisele
Uwase Aisha
Nyuma yo gutangaza abamaze kwemererwa guhatana, hakurikiyeho ko abakemurampaka bari bageze mu myanya yabo ngo bitegure ko abakobwa baza kurushanwa.
Michelle iradukunda, umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Mutesi Jolly, nawe ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Uwase Marie France nawe ugize akanama nkemurampaka
Iradukunda Liliane, miss Rwanda 2018 niwe ugiye gusimburwa
Josiane niwe wabimburiye abandi kwiyerekana imbere y'abakemurampaka
Jolly avugisha umwe mu bitabiriye irushanwa
Lucky niwe uyoboye iki gikorwa
Abakobwa bakomeje kwiyerekana imbere y'abakemurampaka
Nyuma y'uko abakobwa bose bamaze guca imbere y'abakemurampaka, biyerekanye bose hamwe
Aba bakobwa babaye bategereje imyanzuro y'akanama nkemuramoaka kari butangaze muri bo abazahagararira intara y'uburengerazuba
Kanda hano urebe ababashije gukomeza bazahagararira Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019
Amafoto: Iradukunda Dieudonne/Inyarwanda
">Reba hano umukobwa wiyamamarije i Rubavu avuga ko akomoka kwa Nyiransibura
">Reba hano ikiganiro na buri mukobwa mu batsindiye kuzahagararira intara y'uburengerazuba
TANGA IGITECYEREZO