Kigali

White House yasubije Selena Gomez amagambo akomeye

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:1/02/2025 13:38
0


Nyuma y'uko Selena Gomez ashyize hanze amashusho afite agahinda gakomeye yatewe no kubona abimukira bari muri Amerika basubizwa iwabo muri Mexico



White House ubutumwa yasohoye ku wa Gatanu bwagiraga buti:"Ababyeyi b'abapfuye kubera abimukira binjira mu gihugu binyuranyije n'amategeko barakaje Selena Gomez: Ntiwaririye abakobwa bacu".

Ubu butumwa bwarimo ibice by'amashusho ya Gomez hamwe n’ibisubizo by'abagore batatu bavuga ko abana babo bishwe n’abimukira batemewe n’amategeko.

Muri ayo mashusho, Alexis Nungaray yavuze ko atabona amashusho ya Gomez nk’aho ari igikorwa cy'ukuri, yagize ati :" Ureba ariya mashusho, biragoye kwizera ko ari ukuri, erega ni umukinnyikazi wa filime".

Tammy Nobles na we yagize ati:“ Nishimiye cyane ko Trump yatsinze amatora. Ndishimye cyane ko ari imwe mu mishinga ya mbere ifasha ikibazo cy'abimukira".

 Patty Morin yagize ati:"Numva ko ari uburyo bwo kubeshya abantu no kugirira impuhwe abica amategeko".

Ubuyobozi bwa Trump bumaze igihe kirekire bwivugira cyane ko bugomba gufata ingamba zikomeye ku bimukira batemewe n’amategeko mu gihugu, hakoreshejwe ibihano byinshi bitandukanye.

Ku wa Kabiri, Trump yashyizeho itegeko rishya ryitwa The Laken Riley Act, rigamije guca intege abimukira batemewe n’amategeko bakora ibyaha mu gihugu. Yanasabye ko hakubakwa ahantu ho gufungirwa abimukira muri Gereza ya Guantanamo.

Selena Gomez, ufite inkomoko muri Mexico, amaze imyaka amenyekanye mu gushyigikirana uburenganzira bw’abimukira.

 Mu kiganiro yagiranye na Variety mu kwezi kwa Cumi 2024, ubwo yari mu birori byo kumurika filime ye yahawe ibihembo "Emilia Perez", yagize ati:" Nshaka kuzahagarara ku ruhande rw’abantu banjye".

Iyi mvugo yavuzwe nyuma y'aho umunyarwenya Tony Hinchcliffe akoresheje amagambo y’ivangura  ku Puerto Rico mu gihe cy'ihuriro ry’abayoboke ba Trump i New York.

Selena Gomez ibye byageze muri White House, nyuma y'uko agaragaje agahinda yatewe no kubona abimukira bo muri Mexico basubizwa iwabo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND