Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane waturutse ku Nyundo n’amaguru yabaye umwe muri 6 bazahagararira Uburengerazuba–Menya abatsinze i Rubavu

Imyidagaduro - 16/12/2018 5:12 PM
Share:
Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane waturutse ku Nyundo n’amaguru yabaye umwe muri 6 bazahagararira Uburengerazuba–Menya abatsinze i Rubavu

Wari umunsi wuzuyemo akanyamuneza ku bitabiriye Miss Rwanda I Rubavu nyamara benshi batunguwe na Josiane wagaragaraga nk’udasirimutse cyane. Kuba hari benshi bamurushaga ubusirimu ntibyabujije Josiane guhigika abandi aboneka muri 6 bazahagararira Uburengerazuba muri Miss Rwanda.

Nyuma yo gupimwa ibiro n’uburebure ndetse no kuvuga imyirondoro, abakobwa 13 muri 17 bari bitabiriye nibo babashije kwemererwa guhatana. Aba bakobwa buri wese yaje yifitiye icyizere ndetse bagerageje gusa neza no kwambara neza.

13 bose baciye imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye mu Kinyarwanda no mu rundi rurimi umukobwa yifuzaga kubazwamo rw’amahanga hagati y’icyongereza n’igifaransa. Abakemurampaka bashimiye abitabiriye ndetse basobanura ibigenderwaho ari byo ubwiza ubumenyi n’uburyo abahatana berekana ubwo bumenyi.

Ubwiza no kwiyerekana byahawe amanota 30, ubumenyi buhabwa 40 naho uburyo umukobwa yisobanura cyangwa agaragaza bwa bumenyi bihabwa nabyo 30, amanita yose akaba 100. Josiane wari wavuye iwabo n’amaguru ndetse yanakomeretse ku ino yagize amahirwe yo guhamagarwa bwa nyuma muri 6 bazahagararira intara y’uburengerazuba, abigeraho ahigitse bagenzi be bagera kuri 7.

Dore amazina y'abazahagararira Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019:

Uwimana Triphine Mucyo

Mutoni Deborah

Igihozo Mireille

Tuyishime Vanessa

Mwiseneza Josiane

Uwase Aisha

Amafoto:

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda


Miss Rwanda

Miss Rwanda

Josiane yahamagawe bwa nyuma benshi baratungurwa, gusa abanyamakuru bose bahise bavuza induru y'ibyishimo bagiriye uyu mukobwa

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Amafoto: Iradukunda Dieudonne/ Inyarwanda

">Kanda hano urebe ikiganiro na buri mukobwa mu bazahagararira intara y'Uburengerazuba

">

">Reba abakobwa bitabiriye amajonjora ya Rubavu

">


">

i Rubavu hiyamamaje umukobwa ukomoka kwa Nyiransibura

">

">Mwiseneza waje n'amaguru nawe yiyamamarije i Rubavu

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...