Umunyamakuru Jean Paul Kayitare ukorera Imvaho Nshya na Radio ya Diaspora yitwa One Nation ikorera i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarushinganye na Ingabire Sharon bamaze imyaka 3 bakundana.
Kayitare Jean Paul yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we witwa Ingabire Sharon ukomoka mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare. Ni umukobwa bamaze imyaka 3 bakundana nk'uko Kayitare yabitangarije Inyarwanda.com.
Tariki 7/7/2018 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali ndetse kuri uwo munsi ni nabwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye i Remera muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Regina Pacis. Kwiyakira byabereye mu mujyi wa Kigali i Kanombe.
Sharon Ingabire hamwe n'abakobwa bari bamwambariye
Ubukwe bwa Kayitare na Sharon bwitabiriwe n'abantu batari bacye barimo abari baturutse mu mujyi wa Kigali, mu ntara no hanze y'u Rwanda. Mu babwitabiriye harimo n'umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Bwana Richard Gasana. Kamwe mu dushya twaranze ubu bukwe ni mu muhango wo gusaba no gukwa aho Sharon yarize amarira agatemba ku matama ye ubwo abavandimwe be n'urungano rwe bamusezeragaho bamuririmbira indirimbo irimo amagambo avuga ngo 'Barumuna bawe nibatuza aho wagiye tuzavuga ngwiki?'
Akandi gashya ni uko Kayitare na Sharon bagabiwe inka zigera kuri eshatu. Abanyeshuri biganye na Sharon mu mashuri abanza no mu mashuri makuru nabo bitabiriye ubu bukwe bifatanya nawe muri ibi birori. Abakozi bo mu Imvaho Nshya bakorana na Kayitare n'abo kuri Radiyo One Nation nabo bitabiriye ubu bukwe. Pastor Jackie Mugabo uyobora umuryango mpuzamahanga Sisterhood International Ministries yavuye mu Bwongereza azanywe n'ubu bukwe. Ubu bukwe bwatangiwemo impano nyinshi cyane yaba ku ruhande rwa Sharon n'urwa Kayitare.
Kayitare Jean Paul hamwe n'umugore we Sharon
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kayitare Jean Paul yadutangarije ko amaze imyaka itatu akundana na Ingabire Sharon. Abajijwe icyo yamukundiye cyatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose ku isi, Kayitare yadutangarije ko yakundiye Sharon ubwitonzi, ubuhanga ndetse no gukunda umurimo bimuranga. Yagize ati: "Tumaranye imyaka 3 (mu rukundo). Namukundiye ubwitonzi bwe, ubuhanga yifitemo no guhora yumva atakwicara adakora muri make nta mwanya we w'ubusa."
AMAFOTO Y'UBUKWE BWA KAYITARE NA SHARON
Sharon na Kayitare bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bamaze bakundana
Kayitare Jean Paul yemeye imbere y'amategeko kuba umugabo wa Sharon Ingabire
Sharon Ingabire yemeye imbere y'amategeko kuba umugore wa Kayitare Jean Paul
Kayitare Jean Paul hamwe n'umugore we Ingabire Sharon
Hano ni mbere y'uko bakora ubukwe
AMAFOTO:Nzibavuga James
TANGA IGITECYEREZO