Kigali

Urutonde rwa ba Nyampinga bo mu Rwanda bahuye n’ikintu gituma bavugwa cyane impaka zikaba zose

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/10/2015 14:45
4


Gutorerwa kuba Nyampinga waba uwa Kaminuza cyangwa uw’igihugu, bihesha uwabitorewe akanabyambikirwa ikamba kuba icyamamare, akamenywa na benshi ariko bigatuma n’igihe hagize ikimubaho kidasanzwe, kizavugwa cyane mu bitangazamakuru nk’uko bijya bigenda ku bindi byamamare.



Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abakobwa bo mu Rwanda bambitswe amakamba atandukanye ya Nyampinga, nyuma bakaza kugarukwaho cyane bitewe n’ibyababayeho nyuma yo kwambika ayo makamba. Abo tugarukaho, turanagaruka ku cyari cyagiye kiba kugirango bavugwe cyane mu bitangazamakuru. Muri aba bose kandi, hari abari bateshutse hakaba n’abandi bavuzwe nta cyo bakoze ndetse nta n’uruhare babigizemo.

1. Bahati Grace

bahati grace

Ubwo amakuru y’uko atwite yamenyekanaga, Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yavuzwe cyane mu bitangazamakuru, abantu bamwe bakaba baramunengaga ndetse bakavuga ko yatandukiriye nyamara hari benshi bagiye bagaragaza ko nta nka yaciye amabere. Uyu mubyeyi yagiye avugwa kenshi mu bitangazamakuru, kuko hari n’ababoneyeho umwanya wo kumwandikira ubutumwa bumukomeza n’ubumushima uburyo yabyitwayemo.

2. Miss Mutesi Aurore

aurore

Muri 2013 ubwo Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore yitabiraga amarushanwa ya Miss Supranational yabereye mu gihugu cya Beralus, yanze kwambara mu ruhame akenda ko kogana kazwi nka ‘Bikini’, maze abantu benshi mu Rwanda ntibabivugaho rumwe, icyo gihe akaba yaravuzwe cyane bamwe bashima ko yanze gutatira umuco nyarwanda mu gihe abandi bamunengaga ko yanze gukora nk’iby’abandi ngo yambare uyu mwambaro anabone amahirwe yo kuba yakwitwara neza muri aya marushanwa.

3. Miss Samantha

samantha

Miss Samantha Uwase Ghislaine wambitswe ikamba rya Miss w’icyahoze ari Kaminuza ya SFB mu mwaka wa 2013, tariki 30 Mutarama 2014 nibwo ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwashyize ahagaragara itangazo ryavugaga ko yambuwe ikamba ndetse akanahagarikwa mu masomo kubera amanyanga mu kizamini. Icyo gihe, uyu mukobwa yahuye n’ibihe bikomeye byo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru.

4. Miss Kundwa Doriane

doriane

Miss Rwanda 2015; Kundwa Doriane, yagarutsweho akimara kwambikwa iri kamba, biturutse ahanini ku bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda byakwirakwije amakuru avuga ko Kundwa Doriane ari umugandekazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda, ibi bikaba byaratumye ibiganiro, ubushakashatsi n’isesengura mu binyamakuru byinshi  byo mu Rwanda, bikorwa hagamijwe kwerekana ko uyu wambitswe ikamba rya Miss Rwanda ari umunyarwandakazi utavangiye.

5. Miss Sandra Teta

sandra teta

Miss Sandra Teta wigeze kuba igisonga cya Miss wa Kaminuza yahoze ari SFB, ni umwe mu bakobwa bagiye bavugwa cyane mu Rwanda. Uretse kuba yaravuzwe cyane kubera Prince Kid bakundanaga ndetse na Derek wo muri Active bakundana ubu, Miss Sandra Teta yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ubwo yafungwaga azira gutanga sheki itazigamiwe. Ibi nabyo byakurikiwe n’amakuru yamuvuzweho muri kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, maze inkubiri yo kuregana n’iki gitangazamakuru igatuma akomeza kuvugwa cyane.

6. Miss Isimbi Deborah Abiella

isimbi

Isimbi Deborah Abiella wabaye Nyampinga wa Kaminuza w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma y’uko hatangiraga guhwihwiswa ko atwite nawe akabihakana yivuye inyuma. Gusa byaje kugaragara ko ari ukuri ndetse ahita anategura ubukwe n’umunyeshuri biganaga muri Kaminuza. Pasiteri Antoine Rutayisire, we w’uyu mukobwa, nawe yatangaje ko umukobwa we n’ubwo ari umukobwa w’umushumba ataciye inka amabere kandi nawe ari umuntu nk’abandi, anamushyigikira mu birori by’ubukwe bwe. Ibyo byose, byatumye uyu Nyampinga avugwa cyane.

7.Miss Isimbi Amandine

miss

Ubwo yari mu birori bya High School Idols byabaye mu mpera za 2014, Miss Isimbi Amandine waherukaga kuba igisonga cya Miss CBE yahoze ari SFB, yafotowe yambaye ubusa. Ibi byaje kugarukwaho mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse bivugwa kenshi mu bitangazamakuru ko yari yibagiwe kwambara akenda k’imbere, n’ubwo we nyuma yaje gusobanura ko yari yambaye akenda k’imbere ariko kabonerana, akanasaba imbabazi avuga ko uwamufotoye yacunze ataritunganya akamufotora yambaye ubusa. Kwambara ubusa kwe, gusaba imbabazi akanabyemera no gushyira amakosa ku wamufotoye, biri mu byatumye uyu Nyampinga agarukwaho cyane mu bitangazamakuru.

8. Miss Umuhoza Aimee Sandra

isimbi

Miss Aimee Sandra Umuhoza wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UPU (Umutara Polytechnic University) mu mwaka wa 2013, yavuzweho cyane ubwo kuri Radio Salus hacagaho ikiganiro cyavugiwemo uburyo yagiye kwishimishiriza mu mujyi wa Huye agasinda akarara mu rugo rw’umusore bamenyaniye muri Group ya Whatsapp. Nyuma ibi byaravuzwe cyane mu bitangazamakuru, hakubitiraho ibaruwa yanditse abihakana ndetse na nyuma y’ibyo haza kuzaho iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri muri iyi Kaminuza, maze bakanzura ko ahezwa mu muhango wo gutora Nyampinga w’iyi Kaminuza wabaye tariki 22 Werurwe 2014.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick9 years ago
    ibi bintu ntibikwiye i Rwanda, bashiki bacu muradusebya.
  • Jc9 years ago
    Ibi bya miss byica abakobwa!
  • Keza 9 years ago
    Uvuze ukuri ibya ba miss byica abakobwa
  • Jt9 years ago
    Uvuze ukuri ibya ba miss byica abakobwa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND