Nyuma yo gusanga gutora Nyampinga ari igikorwa cy’ingirakamaro bari barirengagije, ku nshuro ya mbere ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls School ryatoye ba Nyampinga (Miss Fawe na Miss Bright) bazarihagararira mu marushanwa yandi akomeye ku rwego rw’igihugu.
Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Mukase Jolly Ladegonde umuyobozi w’ikigo cya FAWE Girls School cyigwamo n’abakobwa gusa, ni ku nshuro ya mbere batoye ba Nyampinga nyuma yo gusanga harimo inyungu bari barirengagije nko gufasha abana kumenya impano bafite ndetse no kubategura kujya mu marushanwa akomeye ku rwego rw’igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Iri rushanwa ry'ubwiza n'ubumenyi ryari ryitabiriwe n'abakobwa 17
Yakomeje avuga ko ayo marushanwa azafasha abanyeshuri kurushaho gukunda amasomo biga ndetse no gutinyuka kuvugira mu ruhame kuko abakobwa biga ubumenyi ngiro (Science) bagifite ukwitinya. Ku bijyanye no kuba baratoye Miss Bright (uhiga abandi mu bumenyi) mu gihe bitamenyerewe mu Rwanda, Mukase Jolly yavuze ko yabibonye bikorwa hanze y’u Rwanda akabikunda cyane akagambirira kubitangiza mu ishuri ayoboye rya FAWE Girls School.
Hatowe Miss Bright 2015 (ibumoso) na Miss Fawe 2015(iburyo)
Icyo gikorwa cyo gutora ba nyampinga cyabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2015 kibera muri FAWE Girls School. Abakobwa babiri bahize abandi 17 bari bitabiriye irushanwa ni Zita Bahire wambitswe ikamba rya Miss Bright 2015 nka Nyampinga wahize abandi bose mu kugira ubumenyi nyuma yo kugaragaza umushinga mwiza ujyanye n’ibyo yiga mu masomo ye. Undi wambitswe ikamba ni Irebe Natasha Ursule watorewe kuba Miss FAWE 2015 nka Nyampinga wahize abandi 17 mu buranga.
Zita Bahire Miss Bright 2015 w'ishuri rya FAWE hamwe n'igisonga cye
Irebe Natacha Miss Fawe 2015(hagati) n'ibisonga bye: Usanase Aiman Naise igisonga cya mbere(iburyo) na Happy Hadia igisonga cya kabiri(ibumoso)
Miss Bright 2015 w’ishuri rya Fawe, Zita Bahire umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire (MPC) yatangarije inyarwanda.com ko yakoze umushinga uzafasha cyane abarimu n’abanyeshuri kugirango uburezi bugere kuri bose. Iyo application yakoze ngo yakwifashishwa na REB (ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi) ikajya ishyiraho ibizamini byakozwe mu myaka yatambutse bigafasha abanyeshuri ndetse n’abarimu.
Miss Bright 2015 w'ishuri Fawe afite imishinga myinshi yifuza gukora akaba asaba ikigo kuba cyamushyigikira
Usibye uwo mushinga yifuza gukora aramutse abonye amahugurwa ahagije, Miss Zita Bahire yabwiye inyarwanda.com nyuma y’ibizamini azakomeza umushinga w’amazi yatangiye mu mwaka wa 2014 aho yatekereje uburyo amazi yakoreshejwe yajya ayungururwa akongera gukoreshwa bigafasha abaturage ndetse na leta.
Miss Bright w'ishuri rya FAWE yifotoranya n'inshuti ze
Ubuyobozi bw’ishuri bwatangarije inyarwanda.com ko bwiteguye kumushyigikira muri uyu mushinga we bukamushakira amahugurwa hanze y’igihugu nk’uko bajya babifashamo abandi banyeshuri bafite imishinga yagirira benshi akamaro.
Miss Fawe 2015 na Miss Bright 2015 hamwe n'ibisonga byabo
Miss FAWE 2015 Irebe Natacha Ursule wiga mu kwaka wa kane (MPC) yatangaje ko agiye gufasha abakobwa mu kubatinyura kuvugira mu ruhame ndetse akaba agiye gutangiza Club izajya itoza abakobwa kwigirira icyizere, ikabatoza kugenda nk’abakobwa no kurangwa n’umuco. Mu nzozi ze, Irebe Natacha avuga ko yiteguye kujya mu marushanwa akomeye ndetse ngo nyuma yo gusoza ayisumbuye, yifuza kuzajya mu irushanwa rya Miss Rwanda kandi afite icyizere cyo kuzahiga abandi.
Miss Fawe 2015 Irebe Natacha n'ibisonga bye
Miss Fawe 2015 Irebe Natacha
Miss Bright na Miss Fawe hamwe n'ibisonga byabo
Miss Fawe 2015 Irebe Natacha yifotoranya n'ibisonga bye
Miss Sandra Teta(ibumoso) ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO