Bonhomme umenyerewe cyane mu ndirimbo zitanga ubutumwa bwo kwibuka yamenyekanye cyane kubera indirimbo yakoze yitwa “Amaraso y’abayoboke asize ku nkuta z’insengero”; iyi ndirimbo ivuga agahinda k’abantu bahungiye mu nsengero zitandukanye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi maze bakicirwamo.
Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu nsengero ziciwemo abantu harimo i Ntarama no muri paruwasi ya Nyamata. Iyi ndirimbo yatumye abantu benshi bibaza ku buhanzi bw’uyu musore maze natwe twifuza kuganira nawe ku bijyanye n’ubu buhanzi bwe.
Tumubajije impamvu yahisemo guhanga indirimbo z’icyunamo dore ko amaze no kugira nyinshi kandi zose zibanda ku kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, yadutangarije ko bimworohera kuzihimba kuko akenshi guhimba ibintu bifatiye ku mateka yabayeho byorohera buri muhanzi wese.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KWIBUKA SI INZIGO":
Ikindi kandi yumva ari umusanzu wo kubaka u Rwanda afasha abantu kwibuka amateka yabo. Tubajije Bonhomme niba azakomeza guhimba indirimbo z’icyunamo gusa, yatubwiye ko ubuhanzi bwe budafite umupaka.
Yagize ati: “Numva mfite ubushobozi bwo guhimba n’izindi zitandukanye kandi numva bidatinze nazo muzatangira kuzumva”. Bonhomme watubwiye ko yatangiye ubu buhanzi mu mwaka w’1996 amaze guhimba indirimbo nyinshi ariko izamenyekanye cyane ni: amaraso y’abayoboke, kwibuka si inzigo, iwacu, iyaba bari bagihari, urya munsi narapfakaye, rwibutso, ukiriho sinigeze nsaba, kangoma na mayunzwe n’izindi.
Bonhomme kandi yatubwiye ko yifuriza abanyarwanda gukomera no gukomezanya muri ibi bihe byo kwibuka, kandi ko yiteguye kwifatanya n’abanyarwanda muri izi gahunda zo kwibuka atanga ubutumwa bwe abunyujije mu ndirimbo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO