RFL
Kigali

Amabanga 5 ukwiriye kwitondera kubitsa umuntu uwo ari we wese niba ushaka kubaka nyabyo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/06/2020 20:14
0


Buri muntu wese usanga ahura n’ibintu runaka abandi batazi. Hari abahura n’ibiremereye bakumva ko kubisangiza umuntu bizeye ari uburyo bwo kubohoka nyamara hari ibyo uba ukwiye kwitondera.



Abenshi bafata kubika amabanga runaka nk’umutwaro uremereye ariko burya hari ubwo ubishyira hanze bikakubera umutwaro uruta uwo wakekaga ko wikoreye igihe ukomeje kubibika.

By'umwihariko mu rukundo, waba warashatse cyangwa ugiteretana hari amabanga aba agomba kuguma muri wowe yaba akwerekeyeho cyangwa ayo k'uwo mukundana. Hari kandi ayo uba ugomba kwihezamo mpaka ukazayajyana mu mva, ukaba utanayabwira uwo mukundana cyangwa mwashakanye uko waba umwiyumvamo kose.

Hari ibanga ubwira uwo mwashakanye cyangwa mukundana rigahindura byinshi mu mibereho yanyu. Ibi biba atari byo witeze kuko uba wumva ko ugiye kubwira uwo wizeye cyane akakumva, akakubikira ibanga n’ibindi. Iyo bitagenze bityo urakomereka birenze uko wabitekerezaga.

Dore amabanga ukwiye kwihezamo kugera ku iherezo ryawe:

1. Imibanire yawe n’uwo mwakundanye mbere ye

Hari abakobwa bagira ibyago byo gutwara inda zitateganyijwe bakazikuramo kuko icyo gihe baba batiteguye kubyara no kurera kubera ubuzima babayemo. Iyo si inkuru ukwiye kuza kubwira umugabo mukundana cyangwa mubana ubu kuko abenshi ntibakira neza izi nkuru. Hari ubwo umubano wanyu uhita uhinduka uko yagufataga bigahinduka ubwo, cyangwa agahita atandukana nawe burundu.

Niba warakoze ayo makosa n’uwo mwakundanaga mbere, bibike kugeza upfuye. Wikumva ko kuvuga ukuri gusesuye ari byo bizatuma umugabo agukunda cyangwa akwizera.

2. Kubwira inshuti zawe imbaraga z’umufasha wawe mu buriri

Iki ni kimwe mu bibazo bituma ingo zisenyuka. Niba umugabo wawe agufata neza akaba ari umunyamurava mu gutera akabariro, si ibyo kurata hanze mu nshuti zawe. Hari ubwo usanga bamwe ubiratira batangira kumugendaho kugira ngo basogongere ku byiza wabarushije. Ibi kandi ni nako bigenda iyo umugabo yirirwa arata umugore we mu bandi avuga uko abashije igikorwa cyo mu buriri.

3. Kuvuga intege nke z’umufasha wawe n’inshuro mushyamirana mu mubano wanyu

Hari abantu bagira umuco wo kujyana iby’imibanire yabo hanze muri rubanda nyamara bigira ingaruka mbi. Iki gisebo uba ukwiza muri rubanda byanze bikunze kirabagarukira kikajya ku muryango wose. Uko mwaba mubanye nabi kose, irinde kubijyana muri rubanda ahubwo wigaragaze neza kandi wishime mu bandi ari nako uguma gushaka uko ibyanyu imbere byajya mu buryo.

4. Ntuzigere ubwira nyokobukwe ububi bwe

Hari ubwo ugira ibyago ugashaka mu muryango ntiwumvikane na nyokobukwe na gato. Hari ubwo aba agira ishyari ku buryo nta kintu na kimwe mubasha kumvikana kuko aba ashaka ko umwana we mwashakanye aguma kumunezeza nk’uko byahoze mbere mutarashakana.

Niba udashaka guhora mu mirwano y'urudaca n’uwo mwashakanye, wimubwira ko nyina ari mubi, wibwira nyina ububi bwe ko ari mubi. Burya uko byagenda kose nyina w’umuntu ahora ari nyina. Bika iri banga kugeza upfuye, haranira kunga ubumwe nawe uko byagenda kose nibyanga ucire imbere utuze.

5. Vana Pasiteri mu bibazo by’urugo rwanyu

Hari abagirana ibibazo ugasanga bihutiye gutumira abayobozi mu matorero yabo ngo babunge. Burya nabo ni abantu nka mwe, hari n’ubwo baba bafite mu ngo zabo ibirenze ibyanyu. Uyu muyobozi ntakwiye kumenya ibyo mu rugo rwanyu kuko hari n’abahindukira bakabikoresha mu materaniro babitangamo ingero. Niba wizera imbaraga zo gusenga, biture Imana wibitura Padiri cyangwa Pasiteri.

Niba udashaka kwisenyera burundu, gira amabanga ubika ku mutima wawe. Rubanda bashobora gutuma ibyawe bizamba kurushaho.


Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND