Abantu benshi bavuga ko batakaje igihe kirekire bagerageza inkundo zitandukanye bamwe bagacyura umubabaro no kuguma mu buzima bw'ubugaragu aho kubona abakunzi bifuzaga.
Umujyanama ku
buzima bw'urukundo yavuze ku nkuru ibabaje aho yakiriye umuntu amugisha inama nyuma
yo gutakaza imyaka myinshi atereta ariko akabura umukunzi babana ubuzima bwe
bwose.
Ati: "Naratereswe
cyane ariko sinahiriwe n'urukundo! Abo nakunze ntibankunze n'abankunze bamwe
sinabakunze. Ibi byanteye agahinda gakabije no kwitakariza icyizere. Nkeneye urugo. Nkore
iki?".
Ubwo
yegeranyaga amakuru avuye ku bantu bamugishaga inama, yasanze benshi batahiriwe
n'urukundo bitewe n'impamvu zikomeye zirimo gutereta bakoreshej imbuga
nkoranyambaga, bahura n'abo bavuganaga bagasanga barakunze abo batifuzaga, gutindana
n'umuntu mudahuje, kugirwa inama mbi zibasenyera urukundo n'ibindi.
Binyuze ku
rubuga Psychology Today hatangajwe uburyo bwo kubona umukunzi bworoshye:
1. Gukunda aho
bishoboka
Abantu benshi
bakunda abantu bagoranye kuboneka bamwe bagakunda mu nzego batarageramo.
Batanga inama
bavuga ko guhitamo umukunzi ugushimishije ariko ugendeye ku bantu ushobora
kubona hafi yawe byakubera inzira yoroshye yo kubona umukunzi.
Bati: "Irinde gukunda umuntu utari ingaragu kandi urebe uwagukuruye. Kuko gukunda
urudashoboka bitera uburibwe gusa".
2. Gutereta
umuntu ufiteho amakuru
Kumenya amakuru
ahagije ku muntu ugiye gusaba urukundo bizagufasha kumenya uwaguhitamo
byoroshye udahatirije.
3. Ihitemo
Iki kintu
gikomeye kigaruka ku kugereranya imico y'umuntu ugiye gukunda n'iyawe, ariko
ugahitamo umukunzi mwahuza imico. Ibi bituma uhitamo neza ukabona ukubereye
ndetse ukazaba wowe.
Kwihitamo ni uguhitamo imico isa n'iyawe ku wo mugiye kubana mu buzima bw'urukundo. Batanga inama bati: "Ntukivune urwana no guhindura imico y'umuntu kugira ngo abe uwo wifuza, ahubwo hitamo ufite iyo mico utazagusaba kumuhindura".
TANGA IGITECYEREZO