RFL
Kigali

Abagore: Ibintu 6 wakorera umugabo mutabanye neza mbere y’uko ufata indi myanzuro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/05/2020 15:38
0


Hari igihe abashakanye babana ugasanga ni hasi hejuru ku buryo rimwe na rimwe udashobora gutandukanya ubangamiye mugenzi we.



Hari ubwo rero bisaba ko mbere yo gufata imyanzuro yo kugirira uwo mwashakanye nabi cyangwa gutandukana nawe, ugomba kubanza kureba impande zombi ndetse ukagira n’ingamba ufata.

Izo ngamba tugiye kubagezaho muri iyi nkuru, turifashisha inkuru y’ibyabaye ku mugore umwe, yatambutse muri operanews. 

Igihe kimwe umugore yarambiwe guhora muri rwaserera n’umugabo we maze yigira inama yo kumwica ariko agira impungenge ko amategeko yazamukurikirana, ni ko kujya kugisha inama nyina y’uburyo yabigenza ku buryo ntawe uzamutahura.

Yaragiye abitekerereza nyina, nyina nawe yemera kumufasha ariko amubwira ko hari ibyo agomba kubanza kunyuramo kugira ngo batazavaho banakeka ko ariwe wishe umugabo we. Umukobwa nawe nk’umuntu wifuzaga icyamufasha kugera ku mugambi we, yasezeranyije nyina ko yiyemeje gukora buri kimwe kandi uko ashoboye kose.

Dore inshingano nyina yamuhaye:

1. Ugomba gukora uko ushoboye ukamuha amahoro ndetse mukagirana ibihe byiza muri iyi minsi kugira ngo nyuma y’urupfu rwe hatazagira ugukeka.

2. Ugomba kwiyitaho ugasa neza imbere ye muri iyi minsi yose, ku buryo wongera gusa nk’aho ukiri muto imbere ye. Bizatuma akwishimira ubone uko umwiyegereza ukore gahunda uteganya igende neza mu ibanga

3. Ugomba kumufata neza, ukaba umwana mwiza ndetse ukamushimira kuri buri cyose agukoreye uko cyaba kiri kose.

4. Ugomba kujya umwihanganira, ukaba ugabanyije kumufuhira, ukamukunda, ukamwubaha ndetse ukamutega amatwi muri iyi minsi yose.

5. Koresha amafaranga yawe kuri we ndetse ntunamurakarire igihe ataguhaye amafaranga yose umusabye.

6. Ntukazamure ijwi igihe hari icyo mutemeranyijeho, ahubwo shyira imbere amahoro no kumukunda hatazagira uwumva watonganye nawe bikazaba intandaro yo kugukeka igihe azaba yapfuye.

Umubyeyi yasoje amuha agafu, ati ‘ujye ukaminjira mu ifunguro ugiye kumuha buri munsi kazamwica buke buke mu minsi iri imbere. Ariko ukarushaho kwita ku byo nkubwiye atazapfa bakagukeka.’

Umukobwa yaragiye abigenza gutyo, nyuma y’iminsi 30 agaruka kwinginga nyina ngo amubwire uko bahagarika uburozi kuko atagifite umugambi wo kwica umugabo we. Ati "Nsigaye mukunda kuko yarahindutse, ubu ni umugabo mwiza ntigeze mbona ahandi".

Nyina yaramuhumurije amubwira ko ifu yamuhaye idafite ubushobozi bwo kwica umugabo we, ahubwo ko ari we ubwe wiyiciraga umugabo we ku bushake kubera ibyo yamukoreraga.

Ati “Mu ukuri, ni wowe wiyiciraga umugabo wawe. Kuva watangira kumwitaho, kumukunda, kumwubaha no kumuha agaciro akwiriye, ni bwo byose byatangiye guhinduka aba umugabo mwiza wishimira.”

Abagabo ubusanzwe si abagome ahubwo uburyo abagore babitwaraho ni bwo bugena uburyo nabo bagaragaza uko babiyumvamo. Igihe umugore agaragarije umugabo ubufatanye, urukundo, ubushake, n’ukundi guhagarara mu nshingano nk’umugore, ntakabuza umugabo azamwumva, kandi amube hafi.

Uyu mubyeyi yagaragarije umukobwa we ko ari we kibazo imbere y’umugabo we. Mbere rero yo kumva ko uwo mwashakanye akunaniye ngo ube wafata undi mwanzuro, banza urebe neza niba atari wowe mpamvu mubanye uko mubanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND