RFL
Kigali

Savara wo muri Sauti Sol ari mu rukundo n’umukobwa uvuka ku muyapani

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2020 10:21
0


Umuhanzi Delvin Mudigi uzwi nka Savara ubarizwa mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Yvonne Endo w'imyaka 26 y'amavuko uvuka kuri Nyina w’Umuyapani.



Bombi bamaze umwaka urenge bari mu rukundo bahishuye muri iki gihe abaturage ba Kenya bari mu kato nyuma y’icyorezo cya Covid-19 giterwa n’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwibasiye Isi muri iki gihe.

The Standard yo muri Kenya iravuga ko mu gihe cy’akaruhuko Savara atari kumwe na bagenzi be muri studio n’ibindi bikorwa aba ari kumwe n’uyu mukobwa batemberana ahantu hatandukanye.

Yvonne Endo uri mu rukundo na Savara avuka kuri Se w'umunya-Kenya na Nyina w'Umuyapanikazi. Yakuriye mu Mujyi wa Nairobi aho ubu acuruza mu iduka ryitwa 2Endo ry’imyenda n’imirimbo y’ubwiza mu kazi afatanya na Mukuru we witwa Patti Endo.

Mukuru we, Patti yarushinganye n’umunya-Kenya w’umu-Dj akaba na Producer Sean Peevers umuyobozi wa studio yitwa Supersonic ari naho ibikorwa bya Coke Studio Africa n’ibindi bitunganya amajwi n’amashusho bikorera.

Savara yinjiye mu rukundo atera ikirenge mu cya bagenzi be babana mu itsinda barimo Polycarp wakoze ubukwe umwaka ushize n’umukobwa uvuka mu Burundi, Bienn uherutse gukora ubukwe muri Gashyantare na Chiki Kuruka.

Savara ari mu rukundo na Yvonne uvuka kuri Nyina w'umuyapani

Umwaka urashize bombi bari mu rukundo ndetse mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bya Sauti Sol

Yvonne yavukiye mu Mujyi wa Tokyo, ku myaka itandatu umuryango we wimukira muri Kenya

Uyu mukobwa yakuriye muri Kenya- Ubu acuruza mu iduka rimwe na Mukuru we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND