RFL
Kigali

Senderi Hit na Tuyisenge mu ndirimbo nshya bakanguriye abantu gukaraba neza intoki mu kwirinda Coronavirus-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2020 23:23
0


Abahanzi Senderi Hit na Tuyisenge Intore bahuriye mu ndirimbo “Twirinde Coronavirus” bakangurira abantu gukaraba neza intoki mu kwirinda Coronavirus banacyebura abacuruzi bazamuye ibiciro kubera iki cyorezo cya COVID-19.



Aba bahanzi basohoye iyi ndirimbo mu gihe iki cyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona gikomeje gufata intera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho abanduye bari kwegera 400,000.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Senderi Hit yavuze ko we na Tuyisenge Intore bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye zubakiye ku bukangurambaga ari nayo mpamvu bifuje gutanga umusanzu wabo nk’abahanzi kugira ngo bakumire ikwirakwira cya Coronavirus. 

Ati “U Rwanda rwaciye mu bikomeye kandi hari amasomo akomeye twakuyemo ku buryo iyo Coronavirus itatuma tugaragaza ko hari ibyacitse, ahubwo ni umwanya mwiza wo guhangana nayo dukumira ikwirakwira ryayo.”

Yakomeje ati “Ni indirimbo rero irimo amagambo y’ihumure aho dusaba Abanyarwanda gukaraba neza intoki nk’uko twabishishikarijwe na Perezida Kagame ndetse inzego z’umutekano zidusaba kuguma mu ngo.” 

Uyu muhanzi avuga ko hari abacuruzi buririye ku bibazo u Rwanda rurimo bazamura ibiciro, ibintu avuga ko bidakwiye ku munyarwanda ufite indangagaciro.

Ati “Twiyamye barusahurira mu nduru bari gufatanya na Coronavirus bakazamura ibiciro. Ntabwo ari umuco nyarwanda.” 

Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi(Minicom) iherutse gutangaza ko hari abacuruzi baciwe amande bitewe n’uko bazamuye ibiciro ku biribwa.

Senderi Hit na Tuyisenge Intore baherukaga gukorana indirimbo baririmbye mu rurimi rw'ikirashi’.

Ubukangurambaga aba bahanzi baririmbye bwiswe “#SafeHands Challenge” bushishikariza abantu gukaraba neza intoki, bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/ WHO).

Iri shami rivuga ko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Kuwa 15 Werurwe 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yinjiye muri ubu bukangurambaga. Mu butumwa bwe buherekejwe n’amashusho, yavuze ko abushyigikiye.

Ati “Nifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) mu bukangurambaga bwiswe ‘#SafeHands’. Perezida Kagame yavuze ko gukaraba neza intoki ari iby’ingenzi mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Senderi Hit na Tuyisenge Intore bakoranye indirimbo bakangurira abaturarwanda gukaraba neza intoki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TWIRINDE CORONAVIRUS" YA SENDERI HIT NA TUYISENGE INTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND