RFL
Kigali

Mike Karangwa yavuye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/01/2020 16:12
1


Mike Karangwa wari usanzwe mu kanama nkemurampaka mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yavuyemo kubera uburwayi asimburwa na Dr Higiro Jean Pierre.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020 ni bwo habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ni ijonjora rya  gatanu rije rikurikira andi yabereye mu Ntara y’Uburengerazuba ahatowe abakobwa batandatu, Amajyepfo ahagarariwe n'abakobwa barindwi, Amajyaruguru ahagarariwe n'abakobwa batandatu n’Uburasirazuba ahatowe abakobwa 15 bose hamwe bakaba ari 34.

Akanama nkemurampaka kari gasanzwe kagizwe na Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Umurerwa Evelyne ariko kuri uyu munsi hajemo impinduka hinjiramo Dr Higiro Jean Pierre.

Impamvu Mike Karangwa atari muri aka kanama ngo ni uko afite ikibazo cy'uburwayi nk'uko byatangajwe n'abayobozi ba Miss Rwanda.

Dr Higiro Jean Pierre si ubwa mbere yinjiye mu kanama nkemurampaka kuko yaherukaga kugaragaramo muri Miss Rwanda 2018.

Uyu mugabo afite amateka yihariye mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda kuko ari we wateguye bwa mbere Miss Campus 2004 muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Higiro Jean Pierre yinjiye mu kanama nkemurampaka

Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly bafatanyije na Dr Higiro Jean Pierre





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lili4 years ago
    Ubanza Joly arikugabanya mukorogo atangiye kuba umuhondo





Inyarwanda BACKGROUND