RFL
Kigali

Minisitiri w’Intebe mu Burusiya Dmitry Medvedev na Guverinoma yose beguye

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/01/2020 11:49
0


Kuri uyu wa Gatatu, ku buryo butunguiranye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya; Dmitry Medvedev, yatangaje ko we, ndetse na Guverinoma yose bavuye ku nshingano. Ibi, bibaye nyuma y’uko Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin atangaje ko hagiye kubaho impinduka mu Itegeko Nshinga ry’ iki gihugu.



Ni mu ijambo ry’ umwaka Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin yagaragajemo icyifuzo cye cy’uko hagiye kubaho amavugurura mu itegeko nshinga, aho Inteko nshinga mategeko izahabwa ububasha bwari busanzwe bufitwe na Perezida w’Igihugu. Ubu bubasha ni ubwo gushyiraho minisitiri w’intebe, ndetse n’ inama y’abaminisitiri. Abo, bazajya bashyirwaho na perezida, ariko adafite ububasha bwo guhakana abakandida bemejwe n’inteko ishinga amategeko.

Abinyujije kuri Televiziyo y’ Igihugu, Dmitry Medvedev, yatangaje ko we, ndetse na Guverinoma yose benguye ku nshingano, ngo bahe umwanya Perezida Putin umwanya wo gukora mavugurura yose ashaka.

Ku ruhande rw’ abatavuga rumwe n’ ubutegetse bwa guverinoma ya Putin, bavuga ko intego ya Putin muri ibi byose ari ukuguma ku butegetsi. Nka Alexie Navalny, we anavuga ko Putin yafashe Igihugu akakigira nk’ icye, akiharira ubukungu, ndetse n’inshuti ze.

Abandi bagaragaza ko Perezida Putin n’ubwo biteganijwe ko manda ye izarangira mu mwaka wa 2024—afite imyaka 71--, bagaragaza ko atari ko bimeze, ahubwo ashaka kuguma ku butegetsi, cyangwa se yanava ku mwanya w’umukuru w’ Igihugu akaba minisitiri w’intebe.

Putin we, akaba yanatanze umukandida yumva waba minisitiri w’ intebe w’ u Burusiya, Mikhali Mishustin wari Uhagarariye Ikigo gishinzwe imisoro, agasimbura Medvedev. 

Amakuru agaragara muri iki gitondo, ni uko ishyaka riyoboye ariryo ‘United Russia’, ryamaze kwemeza Mishustin nk’ umukandida ku mwanya wa minisitiri w’ intebe, hakaba hategerejwe ko inteko yose iza gutora mu masaha ari imbere.

N’ ubwo Medvedev yeguye ku nshingano za minisitiri w’ intebe, birateganywa ko yaba agiye kuba Umuyobozi wungirije w’ Inama ishinzwe Umutekano mu gihugu cy’ u Burusiya, aho yaba yungirije umuyobozi wayo Perezida Vladmir Putin. Tubibutse ko kandi Medvedev yabayeho perezida w’ u Burusiya hagati ya 2008 na 2012.

Src: Aljazeera.com, cnn.com, themoscowtimes.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND