RFL
Kigali

Ukraine: Leta yashyizeho itegeko ribuza abagabo n'abasore guhabwa Pasiporo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/04/2024 11:23
0


Leta ya Ukraine yafashe icyemezo cyo gukumira abagabo bakeneye gusohoka mu gihugu kubera ikibazo cy'umubare muto w'abasirikare mu ntambara iki ihugu gihanganyemo n'u Burusiya.



Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 mu gihugu cya Ukraine hasohotse itegeko rivuga ko nta musore urengeje imyaka  18 wemerewe gukora ingendo zo hanze y'igihigu, icyo cyemezo kirareba n'abagabo bari munsi y'imyaka 60.

Mu gihugu cya Ukraine imyaka yo kuba mu Ngabo z'Igihugu igomba guhera kuri 18 ariko ntirenge 60. Leta ivuga ko muri iyi minsi bugarijwe n’ikibazo cy’abasirikare bake ku rugamba. Muri iri tegeko ryasohotse , leta ntigaragaza igihe ayo mabwiriza azamara.

Ukraine yategetse ambasade zayo mu mahanga guhagarika gukomeza gutanga pasiporo ku basore n’abagabo bageze mu myaka yo gukora igisirikare , baba mu mahanga.

Ibikubiye mu itegeko rishya ryasohotse mu gihugu  abari hanze y'Igihugu rizabageraho mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n’abandi mu rugamba igihugu kirimo n’u Burusiya.

Muri iki gihugu nta   mugabo uri mu myaka hagati ya 18 na 60 wemerewe kuva mu gihugu, keretse abiherewe uruhushya. Ariko hari benshi bahunze igihugu mu buryo butemewe n’amategeko, hakaba n’abandi bari basanzwe baba hanze y’igihugu mbere yo mu 2022, ubwo intambara yatangiraga.

Leta ivuga ko ikeneye byihutirwa ingabo ku rugamba. Yagaragaje ko hari abasirikari bakiri ku rugamba batarasimburwa na rimwe kuva intambara itangiye.


Ivomo: VOA news 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND